Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 17 arakekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 15, nyuma yo kutumvikana bapfa umunyenga w’igare bari batije umuntu mukuru mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange, mu Karere ka Muhanga.
Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa 16 Ugushyingo 2026, aba bana bombi bari batiye igare umuntu mukuru bagamije kurigendaho, bishimisha.
Bageze aho umwe muri bo asaba mugenzi we ko yamuhereza umunyenga kugira ngo na we atware iryo gare. Icyakora, icyo cyifuzo cyaje guteza kutumvikana hagati yabo, baratongana.
Mu gihe bari muri uko kutumvikana, umwana w’imyaka 17 akekwaho gutera mugenzi we icyuma mu nda, arakomereka bikomeye.
Nyuma yo gukomereka, uyu mwana w’imyaka 15 yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi, ariko aza kwitaba Imana ku wa 19 Ugushyingo 2026, aguye mu Bitaro bya CHUB biherereye i Huye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yapfiriye muri ibyo bitaro.
Yagize ati: “Ukekwaho icyaha yaracitse ntaraboneka.”
Amakuru yatangajwe agaragaza ko ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yari ataraboneka igihe iyi nkuru yatangazwaga.











