Mu gice kibanza cy'iyi nkuru twasobanuye indwara yo kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame izwi nka Glossophobia, tunagaragaza ibimenyetso byayo n'impamvu zishobora gutera iyi ndwara.


Ushaka gusoma icyo gice wagisanga hano: GLOSSOPHOBIA: Indwara ishobora gutuma umuntu atinya kuvugira mu ruhame


Muri iki gice cya kabiri, tugiye kurebera hamwe uburyo umuntu ashobora guhangana n'ubu bwoba, uko buvurwa ndetse n'ibyo yakora mbere yo guhagarara imbere y'imbaga kugira ngo arusheho kwigirira icyizere.

1. Ese ubwoba bwo kuvugira mu ruhame bushobora kuvurwa?


Yego. Ubwoba bukabije bwo kuvugira mu ruhame bushobora kugabanuka kugeza bushize mu muntu burundu.


Iyo ubu bwoba butangiye kubangamira akazi, amasomo cyangwa ubuzima busanzwe, ni byiza kugana muganga cyangwa inzobere mu buzima bwo mu mutwe, nka psychologue clinicien cyangwa umuganga w'indwara zo mu mutwe (psychiatre), kugira ngo bagufashe kumenya inkomoko y'ikibazo n'uburyo bukwiye bwo kugikemura.


Bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa ni ubuvuzi buzwi nka Cognitive Behavioural Therapy (CBT). Ubu buvuzi bufasha umuntu kumenya ibitekerezo bibi bimwongerera ubwoba, akiga kubisimbuza ibitekerezo bifatika kandi bimufasha kwigirira icyizere.

Urugero:

  • Aho gutekereza ko gukora ikosa igihe uri kuvuga imbere y'abantu ari ikintu gikomeye cyane, ujye wibuka ko nta muntu udakosa kandi ko ushobora gukomeza nubwo wakora ikosa.

  • Aho kwibwira ko abantu bose bakunenga cyangwa baguseka, ujye wibuka ko abenshi baba baje kumva ubutumwa ufite, kandi uzirikane ko nta wumvwa na bose cyangwa ngo akundwe na bose. Aka wa mugani ngo "Abwirwa benshi akumvwa na bene yo."

  • Aho kwibwira ko utazabasha kuvuga neza, ujye wibwira ko ari ubuhanga ushobora kwiga no kunoza uko ugenda ubyitoza.


Ubundi buryo bukoreshwa ni Exposure Therapy, aho umuntu afashwa kugenda ahura buhoro buhoro n'ibintu bimutera ubwoba. Urugero, akaba ashobora gutangirira ku kuvugira imbere y'inshuti imwe, akazakomereza ku bantu bake, nyuma akagenda yongera abo abwira kugeza ubwo ashobora kuvugira imbere y'imbaga.

2. Ese hari imiti ikoreshwa mu kuvura ubu bwoba?


Yego, hari imiti ishobora gufasha abantu bafite ibibazo by'ubwoba bukabije, ariko ntihabwa buri wese ufite ubwoba bwo kuvugira mu ruhame.


Mu miti ishobora kwifashishwa harimo:

Beta-blockers: Iyi miti isanzwe ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe z'umutima n'umuvuduko ukabije w'amaraso. Ishobora no gufasha kugabanya ibimenyetso bimwe na bimwe by'umubiri bijyana n'ubwoba, nko gutera cyane k'umutima, gutitira no kubira ibyuya.


Antidepressants: Iyi miti izwiho gukoreshwa mu kuvura indwara yo kwiheba (depression), ariko hari ubwoko bwayo bushobora no gukoreshwa mu kuvura indwara z'ubwoba, harimo Social Anxiety Disorder.

Icyakora, iyi miti ntigomba kwifashishwa gusa mu gihe umuntu yifatiye icyemezo. Muganga cyangwa inzobere mu buzima ni bo bagena niba ikenewe, ubwoko bwayo n'uburyo ikoreshwa, hashingiwe ku kibazo umurwayi afite.

3. Ni ubuhe buryo bundi bwafasha umuntu kurwanya ubwoba bwo kuvugira mu ruhame?


Uretse ubuvuzi, hari n'ibikorwa umuntu ashobora kwitabira kugira ngo yitoze kuvugira imbere y'abandi.


Urugero ni umuryango mpuzamahanga wa Toastmasters International, ufasha abantu kunoza ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame, gutanga ibiganiro no kongera icyizere cyo guhagarara imbere y'abandi.


No mu Rwanda hari amashami y'uyu muryango. Urugero, Kigali Bilingual Toastmasters Club iteranira muri Quiet Haven Hotel, i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatatu wa mbere wa buri kwezi, guhera saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba (18:30).


Ikindi gishobora gufasha ni ugutegura neza ibyo ushaka kuvuga. Ni byiza kumenya neza ubutumwa ushaka kugeza ku bantu, ingingo z'ingenzi uzibandaho n'ingero uzifashisha.


Icyakora, ntibisaba gufata mu mutwe buri jambo ryose uzavuga. Ahubwo ni ugusobanukirwa neza ibyo uteganya kuvuga kugira ngo ubashe kubisobanura mu buryo bworoshye, n'igihe waba wibagiwe amagambo wari wateguye.

4. Ni iki wakora mbere yo kuvugira mu ruhame?


Hari ibintu ushobora gukora mbere y'uko uhabwa ijambo bikagufasha gutuza no kwigirira icyizere.


  • Gutegura no gusubiramo ibyo uzavuga: Mbere yo kugera aho uri buvugire, fata umwanya usubiremo ingingo z'ingenzi wateguye. Ibi bigufasha kumenya neza ubutumwa bwawe no kugabanya impungenge zo kwibagirwa ibyo wari kuvuga.

  • Kumenyera aho uri buvugire: Niba bishoboka, banza umenye aho ikiganiro kiri bubere. Reba aho uzahagarara, aho abantu bazicara n'ibikoresho uzakoresha, nka mudasobwa, mikoro cyangwa porojegiteri (projector). Niba hari ibikoresho by'ikoranabuhanga uzakenera, banza urebe ko bikora neza.

  • Guhumeka no gutuza: Fata akanya uhumeke gahoro, winjiza umwuka hanyuma uwusohore buhoro. Ibi bishobora kugufasha kugabanya igihunga no gutangira ikiganiro utuje.

  • Kumva indirimbo ukunda: Hari abantu bafashwa no kumva indirimbo bakunda mbere yo kuvuga. Bishobora kubafasha kuruhuka no kwinjira mu kiganiro bafite akanyamuneza.

  • Kwita ku mubiri: Gerageza kuruhuka bihagije, wirinde kunywa ibinyobwa birimo caffeine nyinshi niba bikongerera igihunga, kandi unywe amazi ahagije kugira ngo umunwa utuma igihe uri kuvuga.

5. Mu gihe uhawe ijambo, ni iki wakora kugira ngo ugabanye igihunga?


Nubwo waba wateguye neza, ushobora gukomeza kugira ubwoba igihe uhagaze imbere y'abantu. Icy'ingenzi ni ukumenya uko witwara kugira ngo ubwo bwoba butakubuza kugeza ubutumwa bwawe ku bakumva.


Dore bimwe mu byo wakora:

  • Emera ko kugira igihunga ari ibisanzwe: Ntukihutire kwishinja cyangwa kumva ko udashoboye kubera ko wagize ubwoba. Kwibuka ko kuvugira mu ruhame ari ubuhanga umuntu ashobora kwiga bigufasha kutishyiraho igitutu gikabije.


  • Tangira uvuga gahoro: Ntukihutire kurangiza ikiganiro. Vuga amagambo yawe utuje, kandi ujye ufata akanya gato hagati y'ingingo kugira ngo uhumeke kandi utekereze ku byo ukurikiyeho.


  • Gerageza kureba abo ubwira: Reba abantu batandukanye mu maso, aho guhora witegereza hasi cyangwa ahantu hamwe. Niba kureba abantu mu maso bikongerera ubwoba, ushobora kureba mu cyerekezo cyabo cyangwa ugatangirira ku bantu ubona bakurikiye neza ibyo uvuga.

  • Koresha ibimenyetso by'umubiri: Koresha amaboko n'ibimenyetso by'umubiri mu buryo busanzwe kugira ngo ushimangire ibyo uvuga. Ushobora no guhindura aho uhagaze igihe bikwiye, ariko wirinde kugenda cyane ku buryo urangaza abakumva.

  • Humeka igihe wumva igihunga cyiyongereye: Niba wumva umutima uri gutera cyane cyangwa amagambo akakubana make, hagarara akanya, uhumeke gahoro hanyuma ukomeze. Si ngombwa ko uvuga udahagarara kuva utangiye kugeza urangije.

  • Ntutinye gukora ikosa: Niba wibagiwe ijambo cyangwa ukavuga ikintu kitari cyo, ntugahite wumva ko ikiganiro cyose cyangiritse. Kosora aho bishoboka, ukomeze utuje.


Ikindi ushobora gukora ni ugutangira ikiganiro uvuga ko utamenyereye cyane kuvugira imbere y'imbaga, ariko ko wizeye ko abazabakuba baguteze amatwi bagufasha. Ibi si itegeko, ariko bishobora kugufasha kukugabaniriza igitutu wiyumvamo.