Kugira ubwoba bwo guhagarara imbere y'imbaga y'abantu ngo ugire icyo uyibwira ni ikibazo abantu benshi bakunze guhura na cyo.
Hari abagira igihunga iyo bagiye gutanga ikiganiro, kuvugira mu nama, gusubiza ikibazo mu ishuri cyangwa kuvugira imbere ya kamera n'ahandi hantu hatandukanye umuntu ashobora gutanga ubutumwa ku bantu benshi imbonankubone.
Nubwo rimwe na rimwe ubu bwoba bufatwa nk'ibisanzwe, iyo bugeze aho butangira kubangamira imibereho y'umuntu, bushobora kuba ikimenyetso cy'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.
Glossophobia ni iki?
Glossophobia ni ubwoba bukabije umuntu agira iyo agiye kuvugira imbere y'imbaga y'abantu cyangwa atekereje gusa ko agomba kubikora.
Iri jambo rikomoka ku magambo abiri y'Ikigereki: Glossa, risobanura ururimi, na Phobos, risobanura ubwoba. Bityo, Glossophobia rikaba risobanura ubwoba bwo kuvugira mu ruhame.
Icyakora, ni ngombwa kumenya ko abantu bose bahura n'icyo kibazo bidahora bisobanuye ko barwaye Glossophobia cyangwa bafite kindi kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe. Hari abumva bafite igihunga ariko bakabasha kuvuga neza.
Ikibazo kiba gikomeye iyo ubwo bwoba butangiye kurenga urugero, bukamara igihe kandi bukabuza umuntu gukora ibyo asabwa cyangwa yifuza gukora.
Ikigo cy'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuzima bwo mu mutwe (NIMH) gisobanura ko gutinya kuvugira mu ruhame bishobora kuba kimwe mu bimenyetso by'indwara yitwa Social Anxiety Disorder, irangwa n'ubwoba bukabije bwo kutizera uko abo ugiye kubwira bashobora kwakira ubutumwa, umuntu akishinza ko abandi bantu bamucira urubanza, bakamunenga cyangwa bakamuseka.
Ibimenyetso biranga umuntu ufite ubwoba bwo kuvugira mu ruhame
Ibimenyetso bya Glossophobia bishobora kugaragara ku mubiri, mu mvugo ndetse no mu myitwarire y'umuntu. Bikaba bishobora no kugaragara mbere y'uko agera imbere y'abantu, bikaba akarusho nobeho igihe atangiye kuvuga.
1. Ibimenyetso bishobora kugaragara ku mubiri
Umuntu ashobora kugira:
Gutera cyane k'umutima.
Gutitira kw'amaboko cyangwa amaguru.
Kubira ibyuya byinshi.
Kugira isereri cyangwa kumva isesemi.
Kugorwa no guhumeka neza.
Kumva umunwa wumye.
Kugira imikaya ikakaye cyangwa kumva umubiri utameze neza.
Gutukura mu maso.
2. Ibimenyetso bigaragara mu mvugo
Iyo umuntu ahuye n'ubu bwoba, ashobora:
Kunanirwa kubona amagambo akwiriye.
Kudidimanga cyangwa kuvuga amagambo atumvikana neza.
Kuvuga vuba cyane cyangwa buhoro birenze urugero.
Kwibagirwa ibyo yari yateguye kuvuga.
Guhagarika ikiganiro kubera kubura icyo avuga.
3. Ibimenyetso bigaragara mu myitwarire
Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragara ni:
Kwirinda guhagarara imbere y'imbaga y'abantu.
Gushaka impamvu zatuma atitabira inama cyangwa ikindi gikorwa gisaba kuvuga.
Kwirinda kureba abo arimo kubwira.
Kugaragaza umunabi cyangwa guhangayika cyane mbere yo kuvuga.
Guhora atekereza ko ari buvuge nabi cyangwa agasekwa n'abamuteze amatwi.
Ni iki gitera ubwoba bwo kuvugira mu ruhame?
Nta mpamvu imwe rukumbi itera ubu bwoba. Bushobora guterwa n'ibintu bitandukanye birimo amateka y'ubuzima bw'umuntu ku giti cye, uko yibona ndetse n'uko yiteze ko abandi bamufata.
Imwe mu mpamvu zikunze kubitera ni ugutinya kunengwa cyangwa gusekwa. Aho umuntu aba ashobora gutekereza ko ibyo agiye kuvuga bitari bwumvikane, agatekereza ko ari bushyiremo amakosa, cyangwa nko abamuteze amatwi baza kumucira urubanza.
Hari n'ababa barahuye n'ibintu bitari byiza mu bihe byabo by'ahashize, nko kuba umuntu yarigeze gusekwa imbere y'abandi igihe yakoraga amakosa ari kuvuga, kuba yarigeze kwibagirwa ibyo yagombaga kuvuga cyangwa kunengwa bikabije. Ibyo bikaba bishobora gutuma atangira gutinya ko ibintu nk'ibyo byakongera bikamubaho.
Ikindi gishobora kugira uruhare ni ugutungurwa. Mu gihe umuntu asabwe kuvugira imbere y'abantu atiteguye. Bishobora kumutera kumva afite impungenge zuko ashobora kuza kwibeshya cyane kuko atabanje kubitekerezaho no kwiyemeza kuza guhagarara imbere y'abantu benshi kuko atabimenyereye.
Ese Glossophobia ishobora kuvurwa?
Yego. Ubwoba bwo kuvugira mu ruhame bushobora kugabanuka, kandi iyo bufitanye isano n'indwara y'ubwoba bwo mu mibanire y'abantu, hari uburyo bw'ubuvuzi bwifashishwa mu gufasha uyirwaye.
Ikigo cy'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuzima bwo mu mutwe (NIMH) ndetse n'Ikigo cy'Ubuzima cyo mu Bwongereza (NHS) bigaragaza ko uburyo bwo kuvura abantu bafite icyo kibazo bukoresha ibiganiro hagati y'umurwayi n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ubuvuzi buzwi nka Cognitive Behavioural Therapy (CBT), bushobora gufasha umuntu guhindura imitekerereze n'imyitwarire bituma agira ubwoba.
Hari kandi uburyo bwo kwitoza buhoro buhoro guhura n'ibintu umuntu asanzwe atinya (Exposure Therapy). Urugero, umuntu ashobora gutangira kuvugira imbere y'umuntu umwe yizeye, akagenda yongera umubare w'abo abwira kugeza ubwo abasha kuvugira imbere y'imbaga.
Imiti na yo ishobora gukoreshwa mu kuvura ibibazo bimwe na bimwe by'ubwoba, ariko igomba gutangwa n'umuganga cyangwa inzobere ibifitiye ubushobozi nyuma yo gusuzuma umurwayi.
Ese Glossophobia ishobora kuvurwa, kandi ni ubuhe buryo bwafasha umuntu guhangana n'ubwo bwoba?
Byose bisobanurwa mu nkuru ikurikira:
GLOSSOPHOBIA: Menya uko warwanya ubwoba bwo kuvugira mu ruhame.
Ni ryari umuntu aba akwiye kugana kwa muganga?
Umuntu ashobora kugana inzobere mu buzima bwo mu mutwe igihe abonye ko ubwoba bwo kuvugira mu ruhame bwatangiye kumubuza kwitabira ibikorwa by'ingenzi, gukora akazi cyangwa gusabana n'abandi.
Ikindi kimenyetso gikomeye ni igihe umuntu atangira kumva afite ubwoba bukabije bwo kwitabira ibikorwa byose bishobora gutuma ahagarara imbere y'abandi, kubera gutinya ko ashobora kunengwa cyangwa gusekwa.
Ni ngombwa kandi kwirinda kwisuzuma indwara umuntu ashingiye ku bimenyetso yibonaho gusa. Inzobere mu buzima ni yo ishobora gusuzuma niba ubwo bwoba ari ubusanzwe, niba ari ikibazo cyihariye cyo gutinya kuvugira mu ruhame cyangwa niba bufitanye isano n'indi ndwara y'ubwoba.











