Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bakubitwa n’abagore babo, ariko bakabigira ibanga kubera gutinya gusekwa no gusuzugurwa. Hari n’abahitamo gutinda gutaha cyangwa kuva mu ngo zabo by’agateganyo kugira ngo birinde amakimbirane.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Nkurunziza Emmanuel, ukora akazi ko gutwara abagenzi n’imizigo ku igare mu Mujyi wa Kamembe, avuga ko ari mu bahura n’iki kibazo, ariko bikamugora kubona uwo abwira ibimubaho.
Ati “Hari igihe mpohoterwa mu rugo rwanjye, umugore wanjye akankubita. Urebye bamwe mu bagabo nzi bakubitwa nka njye turi benshi. Twarashize ahubwo.”
Uyu mugabo ufite umugore n’abana batandatu avuga ko hari igihe atinda gutaha kugira ngo yirinde amakimbirane.
Undi mugabo ufite umugore n’abana batatu avuga ko kubura amafaranga yo guhahira umuryango bishobora gutuma havuka intonganya zirangira akubiswe.
Ati “Nshobora kugera mu rugo umugore akambwira ngo mpa amafaranga. Namubwira ko ntayo nabonye akavuga ko nayajyanye mu bagore, tugahera aho turwana.”
Uyu mugabo avuga ko iyo umugore we amukubise yirinda kumusubiza, kuko atifuza ko amakimbirane akomeza cyangwa akamukururira ibindi bibazo by’amategeko.
Undi ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare na we avuga ko iyo abonye amafaranga agahahira umuryango, ibintu bigenda neza, ariko iyo ayabuze amakimbirane agahita avuka.
Ati “Umugore wanjye iyo muhahiye, ejo nkabura iposho, duhita dushwana. Ubwo nyine nkemera ngakubitwa.”
CLADHO isaba gukemura amakimbirane mu mahoro
Murwanashyaka Evariste, ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO), avuga ko ihohoterwa rishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese, hatitawe ku gitsina.
Ati “Natwe turabizi ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore babo, ariko hari n’abagore bahohoterwa n’abagabo babo. Buri wese ashobora guhohotera undi.”
Yashimangiye ko abashakanye bakwiye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu mahoro, aho kwihorera cyangwa kwishora mu bikorwa by’urugomo.
Ati “Ndashima abagabo bahitamo kwahukana aho kwihimura ku bagore babo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, na we yavuze ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritemewe n’amategeko, asaba abarikorerwa kwegera inzego zibishinzwe.
Ati “Umugabo cyangwa umugore waba uhohoterwa n’uwo bashakanye, harimo no kumukubita, ni byiza kwegera inzego z’ubuyobozi, by’umwihariko ikigo Isange One Stop Centre, agahabwa ubufasha.”
Imibare igaragaza ko n’abagabo bahohoterwa
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwo mu 2019–2020 bwagaragaje ko 19,6% by’abagabo bafite imyaka 15–49 bari barashatse cyangwa barigeze gushaka bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’abo bashakanye.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko abantu 23,4% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, mu gihe abandi 5,1% bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri mu mezi 12 yari abanjirije ubushakashatsi.
Imibare NISR yatangaje mu 2025 igaragaza ko muri 2024, abagabo 3.233 bagejejwe kuri Isange One Stop Centre nyuma yo gukorerwa ihohoterwa, bavuye kuri 3.214 muri 2023.
Iyi mibare n’ubuhamya bw’abagabo bo muri Rusizi bigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ridakwiye gufatwa nk’ikibazo kireba abagore gusa. Kubahana, gushaka ubufasha no gukemura amakimbirane mu mahoro ni ingenzi mu kurinda umutekano w’abashakanye.











