Urubyiruko rwo mu Rwanda rwasabye ko serivisi z'ubuzima bw'imyororokere zirushaho kurugeraho, rukagira uruhare mu byemezo bireba ubuzima bwarwo, aho kugarukira ku gutumirwa mu biganiro n'inama zitandukanye.
Ibi byagarutsweho mu nama ya karindwi ngarukamwaka yigaga ku buzima n'uburenganzira bw'imyororokere by'ingimbi n'urubyiruko (Adolescent Sexual and Reproductive Health and Rights Conference), yabereye muri Kigali Paramount Hotel kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Iyi nama yateguwe n'Umuryango Health Development Initiative (HDI), ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Ambasade ya Suède mu Rwanda na UNFPA.
Yahuje urubyiruko, inzego za Leta, abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahagarariye imiryango itari iya Leta, baganira ku buryo serivisi z'ubuzima bw'imyororokere zakomeza kuboneka mu gihe uburyo inkunga z'iterambere zitangwa bugenda buhinduka.
Urubyiruko rurasaba kugira ijambo mu byemezo
Ornella Imena, umwe mu bagize komite ngishwanama y'urubyiruko ya HDI, yavuze ko kuba urubyiruko rutumirwa mu nama bidahagije, ahubwo ko ibitekerezo byarwo bigomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa no mu buryo serivisi zirugenewe zitangwa.
Yagaragaje ko urubyiruko rukeneye amakuru yizewe, serivisi zirugenewe n'ahantu rushobora gusaba ubufasha rutikanga gucirwa urubanza.
Yashimangiye ko serivisi z'ubuzima bw'imyororokere zitagomba gufatwa nk'izitangwa gusa igihe habonetse amafaranga, kuko ari serivisi z'ingenzi zifasha urubyiruko kurinda ubuzima bwarwo.
Mu nama kandi, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ubunararibonye mu gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro, ibibazo bahura na byo n'uko bakirwa n'abakozi bo mu bigo nderabuzima.
Impinduka mu nkunga zishyira serivisi mu bibazo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa HDI, Dr Aflodis Kagaba, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe mu gushyiraho politiki zorohereza urubyiruko kugera kuri serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, ariko ko politiki zonyine zidahagije mu gihe nta bushobozi buhagije bwo kuzishyira mu bikorwa.
Yagaragaje ko hakenewe gushora imari mu guhugura abakozi bo kwa muganga, kongera ahatangirwa serivisi no gushaka amafaranga aturuka imbere mu gihugu kugira ngo izo serivisi zikomeze kuboneka.
Yavuze ko serivisi z'ubuzima bw'imyororokere z'urubyiruko zimaze igihe zishingiye ku nkunga z'abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bityo ko impinduka mu byo bashyiramo amafaranga zisaba u Rwanda gushaka ubundi buryo burambye bwo kuzitera inkunga.
Uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Dr Olugbemiga Adelakin, na we yashimangiye ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n'imiryango itari iya Leta kugira ngo serivisi z'ubuzima bw'urubyiruko zitazahungabanywa n'impinduka mu nkunga zituruka hanze.
Yasabye ko serivisi z'ubuzima bw'imyororokere zitagera ku rubyiruko ruri mu mashuri gusa, ahubwo zikagera no ku rubyiruko rwiga imyuga, rukora ndetse n'ururi hanze y'uburezi busanzwe.
Kerstin Jonsson Cissé, ukuriye ishami ry'ubutwererane n'iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, yavuze ko gushora imari mu rubyiruko ari ishoramari rikomeye mu hazaza h'u Rwanda, kandi ko rukwiye kugira uruhare mu gutegura gahunda zigenewe kurufasha.
Imibare igaragaza ko hakiri ikibazo cy'inda ziterwa abangavu
Raporo y'Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage mu Rwanda yo mu 2025 (Rwanda Demographic and Health Survey 2025), yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, yagaragaje ko abangavu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 bigeze gusama bagera kuri 8%, bavuye kuri 5% mu bushakashatsi bwo mu 2019–2020.
Iyi mibare igaragaza ko hakiri ikibazo gisaba gukomeza kongera imbaraga mu burezi, gutanga amakuru yizewe no korohereza urubyiruko kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.
Ku bijyanye n'amategeko, mu 2025 u Rwanda rwashyizeho ivugurura ry'amategeko y'ubuzima ryemereye ingimbi n'abangavu bafite imyaka 15 kuzamura kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere batagombye kubanza gusaba uburenganzira bw'ababyeyi.
Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari ibibazo birimo imyumvire itari myiza ya bamwe mu batanga serivisi, kutamenya neza uburenganzira urubyiruko rufite no guhangayikishwa n'ibanga ry'amakuru rutanga mu bigo nderabuzima.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko hakenewe ubufatanye burambye kugira ngo urubyiruko rukomeze kubona serivisi zinoze, amakuru yizewe n'ubufasha rukenera.











