Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko gukurikiza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bishobora gufasha urubyiruko kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.


Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwakorewe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bugamije kubashishikariza kugira uruhare mu gukumira ibyaha no gusigasira ibyagezweho kuri uyu wa Kane, Tariki ya 19 Ugushyingo 2026.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, bityo rukwiye gusobanukirwa inshingano zarwo mu kwirinda ibyaha no kubikumira.

Yasobanuye ko indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bifasha urubyiruko kumenya imyitwarire ikwiye no gufata inshingano mu kubaka igihugu.


CIP Kamanzi kandi yasabye urubyiruko kujya rutanga amakuru ku gihe igihe rubonye ibikorwa by’icyaha cyangwa ibindi bishobora guhungabanya umutekano, ashimangira ko gukumira ibyaha bisaba ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.

888341.jpg
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Alphonse Murefu.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Alphonse MurefuUmuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Alphonse Murefu, yavuze ko inyigisho nk’izi zifite akamaro mu kubaka urubyiruko rurangwa n’indangagaciro nziza.


Yagaragaje ko kubera ko abanyeshuri benshi ari urubyiruko, ari ngombwa gukomeza kubigisha kugira ngo barusheho gusobanukirwa imyitwarire iboneye no kwirinda ibikorwa by’ibyaha.


Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga na bo bagaragaje ko inyigisho bahawe zizabafasha kumenya ibyaha bishobora kugaragara muri Kaminuza no kubyirinda.

888340.jpg
Cyinthia Mutoniwase, umunyeshuri muri UR Huye.

Cyinthia Mutoniwase yavuze ko no muri Kaminuza hashobora kugaragara ibyaha birimo ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ashimangira ko inyigisho za Polisi zibafasha kumenya uko babyirinda.


Na ho Philippe Imanirahari yashimiye Polisi kuri ubu bukangurambaga, avuga ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu rubyiruko.

888343.jpg
Muneza Marie Aimée, umunyeshuri muri UR Huye.

Muneza Marie Aimée we yavuze ko izi nyigisho zibafasha kumenya ibikorwa bigize icyaha, bakamenya kubyirinda no gutanga amakuru igihe babibonye aho batuye cyangwa biga.


Polisi y’u Rwanda ikomeje gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gufatanya n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano.

Yibutsa kandi ko umutekano n’iterambere ari inshingano za buri wese, by'umwihariko urubyiruko rukaba rukwiye kugira uruhare mu gukumira ibyaha no gusigasira ibyagezweho.

888337.jpg