Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko adakwiye kunenga u Bushinwa kubera ibikorwa by’ubutasi bukorera igihugu cye, kuko na Amerika na yo ibikora mu Bushinwa.


Ibi Trump yabivuze ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, aho yemeye ko Amerika ikora ibikorwa by’ubutasi mu Bushinwa, ndetse ashimangira ko igihugu cye kibikora neza kurusha u Bushinwa.


Yagize ati “Batubwira ko badutata, ariko natwe turabatata. Ntekereza ko tubarusha gukora ubutasi nubwo ntashobora kubabwira ibyo dukora n’uburyo tubikora.”


Trump yavuze ko ubutasi hagati y’ibihugu byombi budakwiye gufatwa nk’ikintu gitangaje, kuko buri gihugu kiba gishaka kumenya amakuru ku kindi kugira ngo kirengere inyungu zacyo.


Yongeyeho ko nta mpamvu yo gusaba u Bushinwa guhagarika ibikorwa by’ubutasi mu gihe na Amerika ibikora.


Ati “Dukora ubutasi ku Bushinwa, na bwo bukabukora kuri twe. Ntabwo ushobora kubusaba guhagarika ibyo bikorwa. None se kuki bwo bwansaba kubihagarika?”


Aya magambo yayatangaje mu gihe ari mu ruzinduko mu Bushinwa, aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Xi Jinping. Trump yavuze ko guhura kwabo ari ikintu cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.


Trump yashimye Jensen Huang na Elon Musk


Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Trump yanagarutse ku makuru aherutse kuvugwa kuri Jensen Huang, wahoze ayobora sosiyete y’ikoranabuhanga ya Nvidia, arebana n’umubano we n’abagore batandukanye, barimo umushoramari w’Umushinwa witwa Alice Huang.


Trump yavuze ko atigeze aganira na Xi Jinping kuri iki kibazo mu buryo burambuye, nubwo ashobora kuba yarakivuzeho gato.


Yashimye Jensen Huang, amugaragaza nk'umuntu ufite ubwenge budasanzwe, avuga ko Amerika ikwiye kurengera no gushyigikira abantu bafite impano zidasanzwe mu ikoranabuhanga aho guhita ibacira urubanza.


Yagize ati “Iyo dufite abantu b’abahanga nka Jensen, ntidukwiye guhita tubacira urubanza kubera ibyo bakoze. Tugomba kubitaho.”


Trump yatanze kandi urugero rwa Elon Musk, washinze sosiyete ya SpaceX, avuga ko yamufashije cyane muri manda ye ya mbere ubwo yari ahanganye n’ibibazo.


Yashimangiye ko Amerika ikwiye guha agaciro abantu bafite ubumenyi n’impano zidasanzwe, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, kuko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.