Ikigo cya Character.ai giherereye i San Francisco kiri gushora imbaraga mu gukora porogaramu z’ikoranabuhanga riganiriza abantu (chatbots) zishingiye ku bwenge bukorano (AI) zigamije gufasha abakoresha kugirana imibanire myiza no kubona ubufasha mu by’amarangamutima.
Izi porogaramu ziswe “Inshuti za AI” zitegerejwe gufasha abantu kongera ubushobozi mu kuganira, kugabanya kwigunga, no kugira imibanire myiza n’abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Character.ai, Karandeep Anand, avuga ko ikoranabuhanga rishobora gutanga ubufasha ku buryo bw’imibanire, rikongera ubushobozi bwo kuganira no guhangana n’ubwigunge.
Kuri ubu, Character.ai ikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 20 buri kwezi, hafi kimwe cya kabiri ari abagore, abandi bakaba urubyiruko.
Ku rubuga haboneka porogaramu z’ikoranabuhanga zifite amazina n’imyitwarire yihariye (chatbot characters) zishobora kuganira n’umuntu mu buryo runaka. Urugero ni nka “Egyptian Pharaoh”, “HR Manager” (ushobora kuganira nawe nk’umuyobozi w’umurimo), na “Toxic Girlfriend”, ikundwa cyane n’urubyiruko kubera uburyo yitwara nk’umukunzi utoroshye.
Abakoresha bazigana basanzwe baganira n’izo porogaramu iminota igera kuri 80 ku munsi ku rwego rw’igereranyo.
Nubwo zikunzwe, hari impungenge ku ikoreshwa ribi ryazo, harimo kugaragaza ibidakwiye ku bana, gutanga inama zishobora kubashyira mu byago, ndetse hari amakuru agaragaza ko hari umwana muri Florida wagiriwe inama n’imwe muri zo maze bikamuviramo ingaruka zikomeye.
Mu gukemura ibi bibazo, Character.ai yashyizeho uburyo bwo gukumira ikoreshwa nabi, harimo gushyiraho moderi ya AI yihariye y’abana bari munsi y’imyaka 18, gutanga ubutumwa bwo kuburira umukoresha amaze igihe kinini ayikoresha, ndetse no kudatanga ibijyanye n’iby’abakuze cyangwa ibishobora gukomeretsa umuntu.

**prostadine**
prostadine is a next-generation prostate support formula designed to help maintain, restore, and enhance optimal male prostate performance.
**sugarmute**
sugarmute is a science-guided nutritional supplement created to help maintain balanced blood sugar while supporting steady energy and mental clarity.