Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, ari kunengwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse na bamwe mu baturage nyuma y'uko Guverinoma ye iguze indege nshya y'Umukuru w'Igihugu ifite agaciro ka miliyoni 61 z'amadolari ya Amerika, mu gihe igihugu kigihanganye n'ibibazo by'ubukene, ubushomeri n'izamuka ry'ibiciro.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Falcon 6X, yakozwe na sosiyete y'Abafaransa ya Dassault Aviation, yagejejwe muri Ghana ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.
Igurwa ryayo ryari ryemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana mu Ukuboza 2025, mu rwego rwo kuvugurura ibikoresho by'igisirikare kirwanira mu kirere.
Nubwo Guverinoma ivuga ko iyi ndege ikenewe mu koroshya ingendo z'Umukuru w'Igihugu, igurwa ryayo ryakuruye impaka, aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bashinja Perezida Mahama gushyira imbere ibitari mu byihutirwa, mu gihe abaturage benshi bakomeje guhangana n'izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa n'ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko.
Umudepite utavuga rumwe n'ubutegetsi, Samuel Abu Jinapor, yanenze iki cyemezo, agaragaza ko Perezida Mahama yakoze ibinyuranye n'ibyo yavugaga ubwo yari akiri mu batavuga rumwe n'ubutegetsi.
Yagize ati: “Icyari kitemewe igihe umuntu yari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi ntigishobora guhita cyemerwa kubera gusa ko abari ku butegetsi bahindutse.”
Bamwe mu baturage na bo bagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe mu kugura iyi ndege yashoboraga kwifashishwa mu gukemura ibibazo by'ingenzi bibugarije, birimo ibijyanye n'uburezi n'ubuvuzi.
Ku ruhande rwa Guverinoma, abayobozi bahakanye kunengwa, bavuga ko ubukungu bwa Ghana bumaze gutera imbere ugereranyije n'uko bwari bumeze mbere, kandi ko igurwa ry'iyi ndege ritatumye igihugu gifata inguzanyo.
Guverinoma yasobanuye ko iyi ndege nshya izasimbura Falcon 900EX yari imaze imyaka 16 ikoreshwa, ariko ikaba yarakunze kugira ibibazo bya tekiniki byatumaga itizerwa mu ngendo.
Umuvugizi wa Guverinoma, Kwakye Ofosu, yanahakanye amakuru yavugaga ko Falcon 6X ifite icyumba cyihariye cyo kuryamamo ndetse n'ubwogero, agaragaza ko ayo makuru atari yo.
Abayobozi ba Ghana bashimangira ko iyi ndege izafasha Perezida gukora ingendo ndende mu buryo bworoshye kandi butekanye, itabanje guhagarara kenshi kugira ngo yongere lisansi cyangwa iruhuke.
Izi mpaka zibaye mu gihe Ghana igikomeje gushyira mu bikorwa gahunda zo kuzahura ubukungu bwayo nyuma y'ibihe by'ibibazo by'ubukungu byatumye yitabaza Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF).
Nubwo Guverinoma ibona ko kugura iyi ndege ari igikorwa cyo kuvugurura ibikoresho no kunoza imikorere y'ubuyobozi, abatavuga rumwe na yo bo bakomeje kwibaza niba iki ari cyo gihe gikwiye cyo gukoresha amafaranga angana atyo, mu gihe hari ibindi bibazo by'abaturage bigikeneye ibisubizo.











