Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Leta ndetse n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano n'ubwirinzi, izwi nka Schuman Security and Defence Forum 2026, yabereye i Buruseli mu Bubiligi.


Iyi nama yabaye kuva ku wa 17 kugeza ku wa 18 Ugushyingo 2026, ihuza abayobozi bakuru baturutse mu bihugu bisaga 80, ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, imiryango mpuzamahanga, inzobere n'abashakashatsi mu bijyanye n'umutekano.


Nk'uko amakuru yatangajwe na Taarifa Minisitiri Marizamunda yahuye n'abandi bayobozi bitabiriye iyi nama, bagirana ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku bufatanye mu bijyanye n'umutekano n'ubwirinzi.


Urutonde rwemewe rw'abitabiriye iyi nama rwatangajwe n'Urwego rushinzwe ibikorwa by'ububanyi n'amahanga bw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EEAS) rugaragaza Brig Gen Juvenal Marizamunda nk'uhagarariye u Rwanda muri iyi nama.


Ibyaganiriweho muri iyi nama


Iyi nama yateguwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Reliable Security and Defence Partnerships in Times of Growing Threats and Uncertainty”, isobanura ubufatanye bwizewe mu mutekano n'ubwirinzi mu bihe by'ibibazo byiyongera.


Ibiganiro byibanze ku buryo ibihugu byafatanya guhangana n'ibibazo by'umutekano bigenda bihinduka ku Isi, birimo iterabwoba, amakimbirane, umutekano wo mu mazi, ibibazo bishobora guhungabanya umutekano w'ibihugu ndetse no kongera ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bishya.


Ku wa 18 Ugushyingo, ibiganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Burayi, aho abayobozi n'impuguke baganiriye ku bufatanye bw'ibihugu mu gukumira ibibazo by'umutekano no gushimangira amahoro ku rwego mpuzamahanga.


Ubufatanye mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro


Mu bisobanuro byayo ku ntego z'iyi nama, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wagaragaje ko ibibazo by'umutekano by'iki gihe bisaba ubufatanye burambye hagati y'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga.


Uyu muryango ushimangira ko ibibazo by'umutekano bishobora gutangirira mu gace kamwe bikagira ingaruka ku bindi bice by'Isi, bityo ko ibihugu bikwiye gufatanya mu kubishakira ibisubizo.


Ibi bigaragaza akamaro k'ibiganiro nk'ibi mu guhuza ibihugu, kungurana ubunararibonye no kurebera hamwe ingamba zo gukumira ibibazo bishobora guhungabanya amahoro n'umutekano.


Nubwo Minisitiri Marizamunda yitabiriye iyi nama ndetse akanagirana ibiganiro n'abandi bayobozi, ibisobanuro birambuye ku ngingo zaganiriweho muri buri kiganiro ntibyashyizwe ahagaragara.


Schuman Security and Defence Forum yatangiye mu 2023, ikaba yari iteranye ku nshuro ya gatatu mu 2026. Iyi nama ni imwe mu mbuga Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ukoresha mu guhuza abafatanyabikorwa bawo mu bijyanye n'amahoro, umutekano n'ubwirinzi.