Abantu 19 bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisirikare y’u Burusiya yo mu bwoko bwa An-12, yabaye ku wa 17 Ugushyingo 2026 mu karere ka Kemerovo muri Siberia.
Indege ya gisirikare y’u Burusiya yari itwaye imizigo yakoze impanuka ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu gace ka Siberia, ihitana abantu 19 bari bayirimo.
Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Kemerovo, ubwo indege yo mu bwoko bwa An-12 yari mu rugendo rusanzwe, ikaza kugwa mu gace gatuwe n’abaturage.
Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya byabitangaje, byifashishije amakuru ya Minisiteri y’Ingabo, iyo ndege yari mu bikorwa bisanzwe byo gutwara imizigo mbere y’uko ikora impanuka yahitanye abantu bose 19 bari bayirimo.
Guverineri w’akarere ka Kemerovo, Ilya Seredyuk, yavuze ko impanuka yabereye hafi y’umudugudu wa Yagunovo, ahari hatuye abaturage.
Yatangaje ko nyuma y’impanuka, inkongi y’umuriro yatewe no kugwa kw’indege yahise izimwa n’itsinda ry’abashinzwe ubutabazi ryageze aho byabereye.
Inzego z’umutekano zahise zifunga ako gace kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza bikorwe mu mutekano.
Icyakora, amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo n’ayatanzwe na guverineri ntiyasobanuye mu buryo burambuye icyateye iyo ndege gukora impanuka.











