Abanyeshuri 30 ni bo batangiranye na gahunda nshya yo kwiga ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwo mu bwoko bwa Generative AI mu Rwanda, igamije kongera ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga no gukora porogaramu z’ikoranabuhanga zishobora gukemura ibibazo bitandukanye byugarije igihugu.


Iyi gahunda yatangijwe muri Nzeri 2026, ikaba yigishirizwa muri Rwanda Coding Academy, ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu, ryibanda ku kwigisha amasomo ajyanye na porogaramu za mudasobwa, ikoranabuhanga n’ubumenyi bwa mudasobwa.


Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibikorwa byo gusura amashuri atandukanye yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.


Yasobanuye ko iyi gahunda igamije gutegura urubyiruko ruzagira ubushobozi bwo gukora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, aho gukomeza kuba abakoresha gusa porogaramu zakozwe n’ibindi bihugu.


Rwanda Coding Academy yashinzwe na Leta y’u Rwanda mu 2019, ifite intego yo guteza imbere urubyiruko rufite impano n’ubushake bwo kwiga ikoranabuhanga, by’umwihariko gukora porogaramu za mudasobwa no guteza imbere ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa.


Eng. Umukunzi yavuze ko integanyanyigisho z’aya masomo zateguwe ku bufatanye n’impuguke z’abanyamahanga, hagamijwe guha abanyeshuri ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora no guteza imbere ibisubizo bishingiye kuri Generative AI.


Yagaragaje ko aya masomo ari mu bigize gahunda y’uburezi bw’amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro, kandi ko abanyeshuri bazayarangiza bazahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.


Abazajya bemererwa kuyiga ni abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), bagaragaje ubushobozi mu masomo ya siyansi.

U Rwanda rushaka kugira ubushobozi bwo gukora porogaramu za AI


Umuyobozi wa RTB yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye iyi gahunda ishyirwaho ari ukugabanya icyuho kiri hagati yo gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikorerwa mu mahanga no kugira ubushobozi bwo kurikorera mu Rwanda.


Ati “Dusanzwe dukoresha AI tools z’abandi ku buryo amakuru tuziha tutaba tuzi aho ajya. Turashaka rero gukora AI tools z’Abanyarwanda, ku buryo mu gihe cya vuba tuzaba dufite inzobere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.”


Ibi bigaragaza ko u Rwanda rwifuza kugira inzobere zishobora gukora porogaramu zijyanye n'ibikenewe mu gihugu, bityo rukarushaho kugira uruhare mu iterambere ry'iri koranabuhanga.


Kugeza ubu, amasomo ari gutangwa ku bufatanye bw’abarimu n’impuguke b’Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu mahanga. Ibi bigamije kongerera ubushobozi abigisha bo mu Rwanda kugira ngo mu gihe kiri imbere bazabashe gukomeza gutanga aya masomo.


Eng. Umukunzi yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze kugira abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, umubare wabo ukiri muto ugereranyije n’abakenewe.


Ati “Dusanzwe dufite Abanyarwanda bamaze kuba inzobere muri iri koranabuhanga ariko si benshi cyane, ni yo mpamvu twifashishije n’abanyamahanga.”

RTB irateganya kwagura amasomo ya Generative AI


RTB yatangaje ko iri no gutekereza ku buryo amasomo ajyanye na Generative AI yazashyirwa no ku rwego rwa kaminuza, kugira ngo abanyeshuri bazaba barangije amashuri yisumbuye bafite ubwo bumenyi bazabashe kubwongera no kubwimbitse.


Iyi gahunda iramutse yaguwe ikagera no muri kaminuza, byafasha mu kongera umubare w’inzobere mu gukora porogaramu z’ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi no guhanga ibisubizo bishobora gukoreshwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.


Mu nzego zitezweho kungukira muri iri koranabuhanga harimo uburezi, ubuhinzi, ubuzima n’ubucuruzi, aho porogaramu zishingiye kuri AI zishobora gufasha mu gukemura ibibazo no kunoza imitangire ya serivisi.


Generative AI ni ubwoko bw’ubwenge buhangano bushobora guhanga ibintu bishya birimo inyandiko, amashusho, amajwi, amashusho y’ibikorwa (videos) na porogaramu za mudasobwa, hashingiwe ku mabwiriza n’amakuru buhabwa.


Urugero, ishobora gufasha mu kwandika inyandiko, gukora amashusho, gusubiza ibibazo, gusesengura amakuru no gukora porogaramu za mudasobwa.