Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi zitegerejwe i Nairobi muri Kenya, ku wa 5 Mutarama 2027mu mikino uzaba ari igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Sitade nshya ya Raila Odinga International Stadium.



Iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 60, ikaba iri mu bikorwa byo kwitegura kwakira Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2027 (AFCON).



Nubwo uyu mukino utegerejwe n’abakunzi ba ruhago, amafaranga azakoreshwa mu kuwutegura yakuruye impaka mu baturage.

Kuzana amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi muri Kenya ni kimwe mu bikorwa bitegerejweho guteza imbere ruhago no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.

17832.jpg
Harry Kane uherutse gutwara Ballon d'Or ya 2026 ni umwe mu byamamare bizitabira uyu mikino.



Uretse kuba ari umukino wa gicuti, uzanafasha abategura ibirori gusuzuma ubushobozi bw'iyi stade, imicungire y'umutekano, kwakira abafana n'uburyo ibirori mpuzamahanga bishobora gutegurwa mbere y'Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.



Ikiguzi cy'uyu mukino cyateje impaka.

Nubwo abakunzi ba ruhago muri Kenya bishimiye aya makipe, hari impungenge zagaragajwe ku kiguzi cyo gutegura no kwitabira uyu mukino.



Amakuru Gate of Wise ikesha   ibitangazamakuru bitandukanye nka KTN News,The Standard n'ibindi agaragaza ko Bayern Munich izahabwa arenga miliyoni eshanu z'amayero (€5 million) arenga miliyari 8 z'amafaranga y'u Rwanda, kugira ngo yitabire uyu mukino.


Naho Ajax Amsterdam yo igahabwa asaga miliyoni €3 z'Amayero arenga miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda.



Mu gihe amafaranga yose ateganyijwe mu kwakira Bayern Munich na Ajax Amsterdam ashobora kurenga gato miliyoni€ 6 kugeza kuri €7 miliyari z'Amayero.


17820.jpg
Umufaransa Michael Olise ukina Bayern Munich ni umwe mu bategerejwe cyane muri Kenya.



Ibi byakuruye impaka, aho bamwe mu baturage n'abanyapolitiki bavuga ko hakwiye gusuzumwa niba amafaranga angana atyo akwiriye gukoreshwa mu mukino wa gicuti, mu gihe igihugu gifite n'ibindi bibazo by'ubukungu bigikeneye kwitabwaho.



Ku rundi ruhande, abashyigikiye iki gikorwa bavuga ko gishobora gufasha Kenya kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, gukurura ba mukerarugendo no kugaragaza ubushobozi bwa Sitade nshya mu kwakira amarushanwa akomeye.

Amakuru avuga ko itike zo kureba uyu mukino ziteganyijwe gutangira kugurishwa ku wa 5 Ugushyingo 2026, binyuze ku rubuga rwa Talanta Sports City.



Uyu mukino kandi uzaba umwanya wo kugerageza imikorere y'iyi stade n'ubushobozi bwayo mu kwakira abantu benshi mbere y'uko ibihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania byakira AFCON ya 2027.