Koga buri munsi ni imwe mu ngeso zifasha umuntu kugira isuku y’umubiri no gukomeza kugira ubuzima bwiza. Bifasha gukuraho ibyuya, umwanda ndetse n’ibindi bintu bishobora kwirundanya ku ruhu bitewe n’ibikorwa bya buri munsi.


Icyakora, kugira ngo kwiyuhagira bigire akamaro, ni ngombwa kwita ku buryo ubikoramo ndetse n'ibikoresho n'ibicuruzwa ukoresha. Hari amakosa abantu bakora batabizi, ariko ashobora gutuma uruhu rwumagara, rukanyarara cyangwa rukagira ubundi burwayi.


Dore amakosa arindwi ukwiye kwirinda mu gihe woga kugira ngo urinde uruhu rwawe.

1. Kwikuba cyane buri munsi


Hari abantu bumva ko kugira ngo bakure umwanda ku mubiri bagomba kwikuba cyane bakoresheje ibikoresho bikomeye. Nyamara, ubu si bwo buryo bwiza bwo kwita ku ruhu.


Kwikuba cyane kandi kenshi bishobora gukuraho amavuta karemano uruhu rukenera kugira ngo rukomeze kugira ububobere. Ibi bishobora gutuma rwumagara, rukarushaho kwangirika cyangwa rukagira uburibwe.


Ni byiza gukoresha ibikoresho byoroheje mu gihe woga, ukirinda kwikuba cyane. Nanone, gukuraho uturemangingo tw’uruhu twapfuye (exfoliation) ntibikwiye gukorwa kenshi kuko bishobora kururakaza. Inshuro biba ngombwa ziterwa n'ubwoko bw'uruhu rwawe.

2. Kwihanagura ukoresheje imbaraga nyinshi

igitambaro-cyo-kwihanaguza.jpg
Igitambaro ukoresha wihanagura kigomba kuba cyorohereye kandi kidashwaratura ku ruhu

Nyuma yo koga, hari abantu bihutira kwihanagura bakoresha igitambaro gikomeye kandi bagakuba umubiri wose.


Ibi bishobora kurakaza uruhu, cyane cyane ku bantu bafite uruhu rworoshye cyangwa rwumagaye. Gukoresha imbaraga nyinshi mu kwihanagura bishobora gutuma uruhu rurushaho kumagara no kuryaryata.


Iyo urangije koga, ni byiza gukoresha igitambaro cyoroshye, ukagenda ukanda buhoro ku ruhu kugira ngo amazi avemo, aho kurukuba cyane.

3. Gukoresha igitambaro kidafite isuku


Igitambaro ukoresha wihanagura nyuma yo koga na cyo kigira uruhare mu kubungabunga isuku y’umubiri.


Iyo ugikoresha igihe kirekire utagikaraba cyangwa ukakibika ahantu hatabona umwuka, gishobora gukomeza kugira ubuhehere butuma mikorobe zororoka.


Ni byiza gukoresha igitambaro gisukuye, ukagikaraba kenshi kandi ukakumisha neza mbere yo kongera kugikoresha.


Nanone, irinde gukoresha igitambaro gikomeye gishobora gukuba no kurakaza uruhu rwawe.

4. Koga ukoresheje amazi ashyushye cyane


Amazi ashyushye cyane ashobora gutuma wumva uruhutse, cyane cyane iyo ukonje, ariko si meza ku ruhu iyo ukoreshejwe kenshi.


Ubushyuhe bukabije bushobora gukuraho amavuta karemano arinda uruhu kumagara. Ibi bishobora gutuma uruhu rukanyarara, rukaryaryata cyangwa rukagira uburibwe.


Abahanga mu by'ubuzima bw'uruhu bagaragaza ko ari byiza gukoresha amazi y'akazuyazi aho gukoresha ashyushye cyane.


Nanone, ni byiza kutamara igihe kinini mu bwogero. Kwiyuhagira mu gihe cy'iminota itanu kugeza ku icumi birahagije ku bantu benshi.

5. Gutinda kwisiga amavuta nyuma yo koga


Kimwe mu bintu bifasha uruhu gukomeza kugira ububobere ni ukurisiga amavuta cyangwa amavuta yabugenewe arworoshya nyuma yo koga.


Hari abantu barangiza kwiyuhagira bakamara igihe kinini batarisiga, nyamara igihe cyiza cyo kubikora ni uruhu rukiriho akanyamazi.


Amavuta afasha gufunga ububobere mu ruhu, bityo akarurinda gukanyarara no kumagara.

Ni byiza kwisiga amavuta akimara kwihanagura buhoro, cyane cyane ku bantu bafite uruhu rwumagaye.

6. Gukoresha isabune nyinshi cyangwa zikaze


Gukoresha isabune nyinshi si ngombwa kugira ngo umubiri ugire isuku. Hari amasabune agira ibintu bishobora gukuraho amavuta karemano arinda uruhu, bigatuma rwumagara.

Nanone, amasabune arimo impumuro zikaze cyangwa ibindi bishobora kurakaza uruhu ashobora gutera ibibazo ku bantu bafite uruhu rworoshye.


Ni byiza guhitamo isabune yoroheje, yagenewe ubwoko bw'uruhu rwawe, kandi ukirinda gukoresha nyinshi mu gihe woga.

7. Kutiyunyuguza neza nyuma yo gukoresha isabune na shampoo


Mu gihe woga, ushobora gukoresha isabune ku mubiri na shampoo mu mutwe. Icyakora, ni ngombwa gukoresha amazi ahagije kugira ngo ibyo bicuruzwa bikurweho neza.


Iyo ibisigazwa by'amasabune cyangwa shampoo bisigaye ku ruhu, bishobora kururakaza, cyane cyane ku bantu bafite uruhu rworoshye.


Ni byiza kwiyunyuguza neza, ukagenzura ko nta bisigazwa by'isabune cyangwa shampoo bisigaye ku mubiri.

Ibyo wakora kugira ngo urinde uruhu rwawe


Kugira uruhu rwiza ntibisaba gukoresha ibicuruzwa byinshi cyangwa kumara igihe kinini mu bwogero. Icy'ingenzi ni ukumenya uburyo bwiza bwo kurwitaho.


Ni byiza gukoresha amazi y'akazuyazi, kwirinda amasabune akaze, kwihanagura buhoro no kwisiga amavuta akimara koga.


Nanone, mbere yo gukoresha isabune cyangwa ikindi gicuruzwa gishya, ni byiza kureba niba kidashobora kukurakaza ku ruhu. Niba ugize uburibwe, kwishimagura cyangwa ibindi bimenyetso bikomeza kugaragara, wagisha inama inzobere mu kuvura indwara z'uruhu.


Kwiyuhagira neza si ugukuraho umwanda gusa, ahubwo ni no kurinda uruhu kugira ngo rukomeze gukora neza no kugira ubuzima bwiza.