Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yongeye kunenga u Rwanda, arushinja kutubaha inzego mpuzamahanga no gushaka gukoresha Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu kwagura ijambo n’uruhare rwarwo muri dipolomasi mpuzamahanga.
Ibi Muyaya yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agaruka ku myanzuro yafatiwe mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, yabereye i Phnom Penh muri Cambodia.
Mu butumwa bwe, Muyaya yavuze ko ibyavuye muri iyi nama ari intsinzi kuri RDC, mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzwe, bitewe n'uko Louise Mushikiwabo Umunyarwandakazi uyobora OIF, yemerewe kongererwa igihe cy'umwaka umwe gusa, ariko ntazongere kwiyamamariza kuyobora uyu muryango.
Yagize ati: “Inama ya Phnom Penh yarangiye, OIF yatsinze! RDC yatsinze! u Rwanda rwaratsinzwe!”
Uyu muyobozi yavuze ko icyemezo cyo kongerera Mushikiwabo umwaka umwe ariko ntazongere kwiyamamaza ari intangiriro y’iherezo ry’icyo yise gukoresha OIF nk’igikoresho cyo guteza imbere inyungu n’ijambo by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bije nyuma y'uko ibihugu bigize OIF binaniwe kumvikana ku muntu uzasimbura Louise Mushikiwabo, wari uri gushaka manda ya gatatu.
Byatumye amatora y'uzamusimbura asubikwa ho umwaka, Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango muri icyo gihe cy'inzibacyuho.
u Rwanda rwemeye ko rutazatanga undi mukandida mu matora azakurikiraho.
Muyaya yakomoje ku mubano w’u Rwanda na RDC
Mu butumwa bwe, Patrick Muyaya yakomeje gushinja u Rwanda kutubaha inzego mpuzamahanga, zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), no kutubahiriza ibyemezo byawo.
Yavuze ko nta Munyekongo wakwemera gutegekwa n’u Rwanda, yaba ari imbere muri RDC cyangwa hanze yayo, kabone nubwo Abanyekongo baba batavuga rumwe ku bibazo by’imbere mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “U Rwanda rusuzugura inzego mpuzamahanga, harimo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ntirwubahiriza ibyemezo byawo.
Nta Munyekongo uri muri Congo cyangwa hanze yayo wakwemera gutegekwa n’u Rwanda, uko ibitekerezo byacu byaba bitandukanye ku bibazo by’imbere mu gihugu kose.”
Ibi birego bije mu gihe umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje kurangwa n’umwuka mubi, cyane cyane ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ku ngamba zo guhashya FDLR
Ku bijyanye n'ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, Muyaya yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhashya umutwe wa FDLR.
Yongeyeho ko ibiganiro by'igihugu byatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi na byo bikomeje uko byari biteganyijwe.
Ibi Muyaya yabivuze mu gihe RDC n'u Rwanda bikomeje kugaragarizanya ibitekerezo bitandukanye ku bibazo by'umutekano mu karere, aho ibihugu byombi bikunze gushinjanya uruhare mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.











