Mu mvugo za buri munsi, hari abavuga ko umuntu yabyibushye kubera inzoka zo mu nda, rimwe na rimwe bakabivuga bamuserereza. Nyamara, amakuru y’inzego z’ubuzima ntashyigikira igitekerezo cy’uko izo nzoka ari impamvu isanzwe itera umubyibuho ukabije. Ahubwo, ubwandu bukomeye bushobora gutera imirire mibi no kugabanuka kw’ibiro.
Gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’umubyibuho ukabije n’ingaruka z’inzoka zo mu nda bifasha kwirinda kwitiranya ibibazo by’ubuzima. Ibiro by’umuntu cyangwa uko inda ye igaragara byonyine ntibihagije kugira ngo hamenyekane niba afite izo nzoka.
Umubyibuho ukabije ufite impamvu nyinshi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima risobanura ko umubyibuho ukabije ari indwara idakira ifitanye isano n’urusobe rw’impamvu zitandukanye. Muri zo harimo imiterere y’umubiri, imyitwarire, imibereho n’ibidukikije umuntu abamo.
Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC, kigaragaza ko imirire, kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, ibibazo byo kubura ibitotsi, imiti imwe n’imwe n’indwara zimwe bishobora kugira uruhare mu kongera ibiro.
Imiterere umuntu akomora ku babyeyi na yo ishobora kugira uruhare mu byago byo kugira umubyibuho ukabije.
Umubyibuho ukabije ujyana no kwirundanya kw’ibinure byinshi mu mubiri.
Mu kuwusuzuma, abaganga bifashisha ibiro n’uburebure bw’umuntu, bakaba bashobora no kureba umuzenguruko w’inda. Bityo, kubona inda yatumbye gusa ntibihagije kugira ngo umuntu yemeze ko ari umubyibuho ukabije.
Inzoka zo mu nda zibangamira uko umubiri ubona intungamubiri
Mu nyandiko yo ku wa 18 Mutarama 2023, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryagaragaje ko abantu bagera kuri miliyari 1,5, bangana na 24% by’abatuye isi, bari bafite inzoka zandurira mu butaka bwanduye. Iyo mibare ireba icyo cyiciro cy’inzoka, aho kuba ubwoko bwose bw’inzoka zo mu nda.

Muri icyo cyiciro harimo Ascaris, Trichuris na hookworms. Amagi ya Ascaris na Trichuris ashobora kugera mu mubiri binyuze mu biribwa, amazi cyangwa intoki byanduye. Utwana twa hookworms two dushobora kwinjirira mu ruhu igihe umuntu agenda ibirenge mu butaka bwanduye.
Izo nzoka zishobora kubangamira uko umubiri winjiza intungamubiri ziva mu byo umuntu arya. Zimwe zigabanya ubushake bwo kurya, naho hookworms zishobora gutera gutakaza amaraso mu mara, bikageza ku kibazo cyo kubura amaraso.
Ni ibihe bimenyetso bishobora kugaragara?
Ibimenyetso bitandukana bitewe n’ubwoko bw’inzoka n’ubwinshi bwazo mu mubiri. Abantu bafite inzoka nke bashobora kutagira ibimenyetso bigaragara, mu gihe ubwandu bukomeye bushobora gutera kuribwa mu nda, impiswi, intege nke, imirire mibi no kudakura neza ku bana.
Ku nzoka za hookworms, CDC igaragaza ko ubwandu bukomeye bushobora no gutera umunaniro, kubura ubushake bwo kurya, kugabanuka kw’ibiro no kubura amaraso. Izi ngaruka ntizishyigikira imyumvire ivuga ko inzoka zo mu nda zisanzwe zituma umuntu abyibuha bikabije.
Icyakora, kugira kimwe muri ibyo bimenyetso ntibihita byemeza ko umuntu afite inzoka. Isuzuma rya muganga n’ibizamini ni byo bifasha kumenya inkomoko y’ikibazo.
Abaganga bamenya bate ko umuntu afite inzoka?
Mu gusuzuma hookworms, abaganga bashobora gusaba ko laboratwari isuzuma umusarane w’umurwayi. Abakozi ba laboratwari bakoresha mikorosikopi kugira ngo barebe niba urimo amagi y’izo nzoka.
Iyo muganga yemeje ubwandu, atanga imiti yabugenewe. CDC igaragaza ko umurwayi ufite ikibazo cyo kubura amaraso ashobora no gukenera imiti yongera ubutare bwa fer mu mubiri.
Isuku n’isukura bigabanya ikwirakwira ry’inzoka
Gukaraba intoki n’amazi n’isabune, cyane cyane nyuma yo kuva mu musarani na mbere yo gutegura ibiribwa, bifasha kugabanya ibyago byo kwandura. Gutunganya neza imbuto n’imboga no kwirinda amazi yanduye na byo bigira uruhare mu gukumira ubwandu.
Kwambara inkweto bigabanya ibyago by’uko utwana twa hookworms twinjirira mu ruhu rw’ibirenge. Gukoresha ubwiherero no kwirinda ko umusarane wanduza ubutaka na byo bigabanya uburyo izo nzoka zikwirakwira mu baturage.











