Kuboneza urubyaro ntibisaba buri gihe gukoresha imisemburo. Hari uburyo butandukanye burimo agakingirizo, agapira ko mu mura, kwifungisha no kubara iminsi y’uburumbuke, bushobora gufasha umuntu kwirinda gusama.
Nubwo buri buryo bufite ibyiza n’imbogamizi zabwo, kumenya uko bukora, ubushobozi bwabwo bwo gukumira inda n’ibyo kwitondera ni ingenzi kugira ngo umuntu ahitemo uburyo bumunogeye kandi bujyanye n’ubuzima bwe.
Kuboneza urubyaro ni imwe mu ngamba zifasha abantu gutegura igihe cyo kubyara, umubare w'abana bifuza kugira n'igihe hagati y'inda imwe n'indi.
Hari uburyo bubiri bw'ingenzi bwo kuboneza urubyaro: ubukoresha imisemburo n'ubudakoresha imisemburo.
Uburyo bukoresha imisemburo burimo ibinini, inshinge n'utundi dukoresho dushyirwa mu mubiri. Nubwo ari uburyo bwitabirwa cyane kandi bufite ubushobozi bwo gukumira inda, hari ababukoresha bagaragaza impinduka zitandukanye mu mubiri, zirimo guhinduka kw'imihango, kubabara umutwe, guhinduka kw'ibiro cyangwa izindi ngaruka.
Ku muntu utifuza gukoresha imisemburo cyangwa utayihanganira, hari ubundi buryo ashobora guhitamo.
Uburyo budakoresha imisemburo bukora gute?
Ubu buryo bukora mu buryo butandukanye. Bumwe bubuza intangangabo guhura n'intangangore, ubundi bukumira intanga kugira ngo zitagera aho zishobora guhura n'intangangore, mu gihe ubundi bukoreshwa mu gukumira burundu ubushobozi bwo kubyara.
Dore uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro budakoresha imisemburo n'ibyo ukwiye kumenya kuri buri bumwe.
1. Agakingirizo: Kurinda inda n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Agakingirizo ni bumwe mu buryo bworoshye bwo kuboneza urubyaro, bukaba buboneka mu bwoko bubiri: agakingirizo k'abagabo n'ak'abagore.
Agakingirizo k'abagabo gakoreshwa ku gitsina cy'umugabo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe ak'abagore gashyirwa mu gitsina cy'umugore mbere y'imibonano.
Iyo agakingirizo k'abagabo gakoreshejwe neza buri gihe, gashobora kurinda gusama ku kigero cya 98%. Icyakora, mu buzima busanzwe, aho hari igihe gakoreshwa nabi cyangwa kakibagirana, ubushobozi bwako bwo gukumira inda bugera kuri 87%.
Agakingirizo k'abagore na ko gafasha kwirinda inda, ariko ubushobozi bwako bwo kubikora buri munsi bugera kuri 79%.
Icyiza cy'agakingirizo ni uko katagombera umuganga kugira ngo gakoreshwe, kandi kakaba ari bumwe mu buryo bushobora kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na virusi itera SIDA.
Hari abantu bashobora kugira ubwivumbure ku bikoresho bikoreshwa mu gukora udukingirizo tumwe na tumwe, bigatera kwishimagura cyangwa uburyaryate. Icyo gihe, bashobora kugisha inama umukozi w'ubuzima ku bundi bwoko bw'agakingirizo bakoresha.
2. Agapira ko mu mura (IUD): Uburyo bumara imyaka myinshi

Agapira ko mu mura, kazwi nka IUD, ni agakoresho gato gashyirwa mu mura n'umukozi w'ubuzima wabihuguriwe.
Hari ubwoko bw'agapira gakoresha umuringa, katagira imisemburo. Umuringa uri muri ako gapira ugira ingaruka ku ntanga, ukazibuza gukora neza no guhura n'intangangore.
Aka gapira gashobora kumara imyaka myinshi mu mura, bitewe n'ubwoko bwako, kandi kagakurwamo igihe cyose umuntu abishakiye.
Aka gapira ko mu muringa gafite ubushobozi bwo gukumira inda burenga 99%.
Nubwo ari uburyo bwizewe cyane, bushobora gutera impinduka mu mihango, harimo kuyituma iba myinshi cyangwa ikamara igihe kirekire, cyane cyane mu mezi ya mbere nyuma yo gushyirwamo.
Ni ngombwa kandi gukurikiza inama z'umukozi w'ubuzima nyuma yo gushyirwamo, kugira ngo harebwe niba aka gapira kagumye mu mwanya wako.
3. Kwifungisha: Uburyo buhoraho bwo kuboneza urubyaro

Kwifungisha ni uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa cyane cyane n'abantu batifuza kongera kubyara.
Bukoreshwa ku bagore no ku bagabo, ariko bugomba kubanza gutekerezwaho neza kuko bugenewe kuba uburyo buhoraho.
Ku bagore, kwifungisha bikorwa bafunga cyangwa bakata imiyoboro ihuza intanga n'umura, kugira ngo intangangore zitabasha guhura n'intangangabo.
Ku bagabo, bikorwa bafunga cyangwa bakata imiyoboro itwara intanga iva mu dusabo tw'intanga. Ibyo bituma amasohoro ataba arimo intanga zishobora gutera inda.
Ubu buryo bufite ubushobozi bwo gukumira inda burenga 99%.
Icyakora, kwifungisha ntibikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu agakingirizo gakomeza kuba ingenzi ku bantu bifuza kwirinda izo ndwara.
Nubwo hari igihe bishoboka kongera gufungura iyo miyoboro, kubikora biragoye kandi ntibihora bigira icyo bigeraho. Ni yo mpamvu umuntu agirwa inama yo kubanza kuganira n'umukozi w'ubuzima mbere yo gufata icyemezo.
4. Kubara iminsi y'uburumbuke
Kubara iminsi y'uburumbuke ni uburyo bwo gukurikirana imihindagurikire y'umubiri w'umugore kugira ngo amenye igihe ashobora gusama.
Bumwe mu buryo bukoreshwa ni ukureba uko imihango ihindagurika, gukurikirana ubushyuhe bw'umubiri no kureba impinduka z'ururenda rwo mu gitsina.
Hari kandi uburyo buzwi nk'ubw'urunigi, bufasha umugore kumenya iminsi ashobora gusamiramo.
Nubwo ubu buryo budakoresha imisemburo cyangwa ibikoresho bishyirwa mu mubiri, busaba gukurikirana neza iminsi y'uburumbuke no kwirinda gukora imibonano idakingiye muri icyo gihe.
Mu gihe busanzwe bukoreshwa, ubushobozi bwabwo bwo gukumira inda buri hasi ugereranyije n'ubundi buryo.
Ni yo mpamvu umuntu uhitamo kubukoresha agomba kubukoresha neza, cyangwa akabufatanya n'agakingirizo kugira ngo yongere amahirwe yo kwirinda inda.
5. Urwugara rwo mu gitsina: Uburyo bubuza intanga kwinjira mu mura

Urwugara ni agakoresho gashyirwa mu gitsina cy'umugore mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kakaba gatwikira inkondo y'umura kugira ngo intanga zitayinyuraho.
Kugira ngo rukore neza, rushobora gukoreshwa hamwe n'umuti wica intanga uzwi nka spermicide.
Urwugara rushyirwa mu gitsina mbere y'imibonano, kandi rukagumamo igihe giteganywa n'amabwiriza y'ubwoko bwako.
Ubu buryo bushobora kugira ubushobozi bwo gukumira inda bugera kuri 83% iyo bukoreshwa neza, ariko ubushobozi bwabwo bushobora kugabanuka mu gihe budakoreshejwe uko bikwiye.
Urwugara rushobora kuva mu mwanya warwo cyangwa rukabangamira imigendekere y'imibonano. Ni yo mpamvu ari ngombwa gukurikiza amabwiriza yo kurushyiramo no kurukuramo.
6. Akugara k'inkondo y'umura

Akugara k'inkondo y'umura ni agakoresho gato gashyirwa mu gitsina, kagatwikira inkondo y'umura kugira ngo intanga zitabasha kwinjira mu mura.
Gakoreshwa hamwe n'umuti wica intanga, kandi kagomba gushyirwamo mbere yo gukora imibonano.
Ku bagore batarabyara, aka kugara gashobora kugira ubushobozi bwo gukumira inda bugera kuri 86% iyo gakoreshwe neza.
Ku bagore babyaye, ubushobozi bwako bushobora kugabanuka bitewe n'impinduka ziba zarabaye ku nkondo y'umura.
Aka kugara gashobora kuguma mu gitsina igihe runaka nyuma y'imibonano, ariko ni ngombwa gukurikiza amabwiriza y'ubwoko bwako kugira ngo gakoreshwe neza.
7. Spermicide: Imiti yica intanga

Spermicide ni umuti ukoreshwa mu gitsina cy'umugore kugira ngo wice intanga cyangwa uzigiremo intege nke, bityo zitabasha gutera inda.
Uyu muti ushobora kuboneka mu mavuta, ibinini cyangwa ubundi buryo bushyirwa mu gitsina mbere yo gukora imibonano.
Ukoresha spermicide agomba gukurikiza amabwiriza y'uko ishyirwamo n'igihe imara ikora.
Ubu buryo bufite ubushobozi bwo gukumira inda buri hasi ugereranyije n'ubundi buryo, bityo bukaba bwiza kurushaho iyo bufatanyijwe n'ubundi buryo nka diaphragme cyangwa agakingirizo.
Ku bantu bamwe, spermicide ishobora gutera uburyaryate cyangwa ubwivumbure mu gitsina. Igihe ibyo bibaye, ni ngombwa guhagarika kuyikoresha no kugisha inama umukozi w'ubuzima.
8. Kwiyakana: Umugabo akura igitsina cye mbere yo gusohora
Kwiyakana ni uburyo umugabo akura igitsina cye mu gitsina cy'umugore mbere yo gusohora, kugira ngo amasohoro atinjira mu gitsina.
Nubwo ari uburyo budasaba ibikoresho cyangwa imiti, busaba ubushobozi bwo kugenzura neza igihe cyo gusohora.
Iyo bukoreshejwe neza buri gihe, bushobora gukumira inda ku kigero cya 96%. Ariko mu buzima busanzwe, ubushobozi bwabwo bugera kuri 78% kubera ko hari igihe umugabo ashobora kunanirwa gukura igitsina cye ku gihe.
Ubu buryo ntibufatwa nk'ubwizewe cyane ugereranyije n'ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.
Ni ngombwa kandi kumenya ko butarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
9. Ni ubuhe buryo bwakubera bwiza?
Guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro ni icyemezo umuntu afata hashingiwe ku buzima bwe, ibyo yifuza n'igihe ateganya kubyara.
Uburyo bumwe bushobora kuba bwiza ku muntu umwe, ariko ntibube bwiza ku wundi. Ni yo mpamvu ari ingenzi kugisha inama umukozi w'ubuzima kugira ngo agufashe guhitamo uburyo bukubereye.
Niba ushaka uburyo burinda inda kandi bukarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agakingirizo ni bumwe mu buryo bw'ingenzi.
Niba ushaka uburyo bwizewe cyane bumara igihe kirekire, agapira ko mu mura gakozwe mu muringa gashobora kuba amahitamo meza.
Ku bantu batifuza kongera kubyara, kwifungisha bishobora kuba amahitamo, ariko bisaba kubitekerezaho neza kuko bugenewe kuba uburyo buhoraho.











