Sosiyete y'indege ya Uganda Airlines yatangije ku mugaragaro ingendo zihuza Entebbe muri Uganda na Kigali mu Rwanda, mu rwego rwo kongera amahitamo y'ingendo no gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ni bwo indege ya mbere ya Uganda Airlines yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Entebbe yerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali.
Nk'uko Uganda Airlines yabitangaje, iyi nzira nshya izajya yifashishwa mu ngendo za buri munsi, kandi yitezweho kuzafasha abagenzi hagati y'ibihugu byombi kubona uburyo bwagutse bwo gukora ingendo.
Izi ngendo zizajya zikorwa n'indege zo mu bwoko bwa Bombardier CRJ900, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 76 mu byiciro bya Business na Economy.
Urugendo hagati ya Entebbe na Kigali rumara hafi isaha imwe.
Mu itangazo ryatangajwe n'ikinyamakuru Taarifa Rwanda, cyasubiyemo ubutumwa bw'Ishami rya Uganda rishinzwe Ububanyi n'Amahanga, ryavuze ko iyi nzira nshya ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubuhahirane, ubukerarugendo n'ingendo hagati ya Uganda n'u Rwanda, ndetse no kwagura ibikorwa bya Uganda Airlines muri Afurika.

Iyi serivisi kandi yatangijwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi n'ubukerarugendo.
Mu nama yahuje Uganda Airlines n'abakora mu rwego rw'ingendo n'ubukerarugendo mu Rwanda, yabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa 12 Ugushyingo 2026, Lillian Kyategwa, Umuyobozi wa Uganda Airlines mu Rwanda, yavuze ko iyi sosiyete igamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y'u Rwanda na Uganda no koroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.

Michael Bulwaka, Umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, na we yavuze ko ibihugu byombi bisangiye imiryango, inyungu rusange n'amahirwe menshi y'ubucuruzi, ashimangira ko iyi nzira nshya izafasha kurushaho guteza imbere ubufatanye bwabyo.
Indi Nkuru Wasoma: Kigali igiye kwakira ba rwiyemezamirimo 10 bahagarariye Afurika mu guhatanira miliyoni 1.5$
Uretse korohereza abajya muri Uganda, iyi nzira izafasha n'abagenzi bava i Kigali gukomereza ingendo zabo mu yindi mijyi ikorerwamo na Uganda Airlines, irimo London, Mumbai, Dubai, Johannesburg na Lagos, banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Entebbe.












