Abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda bakomeje kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga, aho u Bushinwa buri mu bihugu bigenda bibaha amahirwe mashya yo kwigaragaza no kwagura izina ryabo.
Nyuma ya DJ Marnaud na DJ Tyga baherutse kuhakorera ibitaramo, DJ Inno na we yerekeje muri icyo gihugu, mu gihe DJ Sonia ateganya kugikoreramo ibitaramo mu Ukuboza 2026.
DJ Inno, amazina ye asanzwe akaba ari Innocent Izabayo, yerekeje mu Bushinwa ku wa 17 Ugushyingo 2026, aho ateganya kumarayo iminsi umunani, akazahava ku wa 25 Ugushyingo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Inno yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri we, kuko agiye gutaramira mu gihugu atari yarigeze ageramo kuva yatangira urugendo rwe mu mwuga wo kuvanga imiziki.
Yasobanuye ko impamvu abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda bakomeje gutumirwa mu Bushinwa ahanini ishingiye ku mubare munini w'Abanyafurika batuye muri icyo gihugu, barimo n'Abanyarwanda.
Yavuze ko bamwe mu bafite utubyiniro, cyane cyane Abanyafurika batuye kandi bakorera mu Bushinwa, batangiye kubona ko aba-DJ bo mu Rwanda bafite ubushobozi bwo gususurutsa abakiliya babo, bikaba imwe mu mpamvu zituma babatumira.
Ati “Kujya gutaramira mu Bushinwa ni uko hariyo Abanyafurika benshi, wareba ugasanga harimo n’Abanyarwanda batari bake. Rero abafite utubyiniro, barimo n’Abanyafurika batuye ndetse bakorera yo, batangiye kutubonamo ubushobozi bwo kubafasha gususurutsa abakiliya babo. Ni na yo mpamvu badutumira.”
DJ Inno w'imyaka 26 amaze imyaka igera kuri itanu akora umwuga wo kuvanga imiziki, akaba amaze no kwigaragaza mu bitaramo bikomeye no mu tubyiniro tuzwi mu Rwanda.
Urugendo rwe muri uyu mwuga rwatangiye mu 2019, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Icyo gihe ni bwo yahuye na nyakwigendera DJ Miller, wamwigishije kuvanga imiziki ndetse anamufasha kumenyera no gutangira gukora uyu mwuga.
Icyakora, umubano wabo mu kazi ntiwamaze igihe kirekire kuko DJ Miller yitabye Imana hashize amezi make batangiye gukorana.
Urupfu rwa DJ Miller rwakurikiwe n'icyorezo cya Covid-19, cyagize ingaruka zikomeye ku bikorwa by'imyidagaduro hirya no hino ku Isi. Mu Rwanda, ibikorwa byinshi birimo ibitaramo n'ibyakorerwaga mu tubyiniro byarahagaze, bituma DJ Inno amara amezi menshi adafite akazi.
Icyo gihe byageze aho atekereza kureka umwuga wo kuvanga imiziki, bitewe n'ibibazo byakurikiye urupfu rw'umuntu wamufashije gutangira uyu mwuga ndetse n'ihagarikwa ry'ibikorwa by'imyidagaduro.
Ati “Gutakaza Miller ndetse no kuza kw’icyorezo cya Covid-19 byari bigiye kurangiza umwuga wanjye, ariko sinari nzi ko byari biri kuntegurira kuba umwe mu ba DJ beza mu Mujyi.”
Mu 2022, ubwo ibikorwa by'imyidagaduro byari bimaze gusubukurwa nyuma y'icyorezo cya Covid-19, DJ Inno yongeye kubona amahirwe yo gukomeza urugendo rwe muri uyu mwuga.
Icyo gihe yahuye na DJ Marnaud, washimye ubuhanga bwe maze amufasha kubona andi mahirwe yo kwiteza imbere no kwagura ibikorwa bye.
DJ Inno avuga ko DJ Marnaud yagize uruhare rukomeye mu iterambere rye, kuko yamufashije kubona amahirwe mashya ndetse akamufungurira imiryango mu rugendo rwo kubaka izina mu mwuga wo kuvanga imiziki.
Ati “Ntabwo naba mbeshya ndamutse mvuze ko DJ Marnaud yangize uwo ndi we uyu munsi, kuko yankinguriye imiryango nta wundi wabikoze.”
Urugendo rwa DJ Inno mu Bushinwa ni rumwe mu mahirwe mashya abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda bakomeje kubona hanze y'igihugu.
Kuba DJ Marnaud na DJ Tyga barahakoreye ibitaramo, na DJ Sonia akaba ahateganya kwerekeza mu Ukuboza 2026, bigaragaza ko icyo gihugu kiri kugenda kiba rimwe mu masoko mashya y'abahanzi n'aba-DJ nyarwanda.
Nyuma yo kurangiza ibitaramo bye mu Bushinwa, DJ Inno azakomereza urugendo rwe muri Uganda, aho ateganya gutaramira kuva ku wa 29 Ugushyingo kugeza ku wa 3 Ukuboza 2026.
Ibi bizatuma akomeza kwagura ibikorwa bye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, nyuma yo kubona amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.











