Umuhanzikazi Bwiza Emerance ku nkuru zimaze iminsi zigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, zijyanye n’umusore witwa Abdul bivugwa ko bari bafitanye umubano wihariye ndetse ko yigeze kumwambika impeta.
Ibi bije nyuma y’uko Bwiza akoze ubukwe na Uhujimfura Jean Claude, uyobora KIKAC Music imureberera inyungu mu muziki, nyuma basezerana imbere y’amategeko ku wa 23 Ukwakira 2026.
Nyuma y’iyo mihango, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto n’amashusho agaragaza Bwiza ari kumwe na Abdul, bagirana ibihe byiza. Aya mashusho yakuruye impaka zitandukanye, cyane cyane nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu musore yari yarigeze kumwambika impeta.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza ko Abdul yaba yarababajwe n’ibyabaye, nubwo Bwiza yari atarigeze agira icyo abivugaho ku mugaragaro.
Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu bakunzi be yamubajije icyo yavuga kuri ayo makuru amaze iminsi avugwa.
Mu kumusubiza, Bwiza yagaragaje ko ibyo abantu bamwibazaho birebana n’umubano wo mu gihe cyashize atagomba kubigarukaho, kuko ubuzima bwe bwageze mu kindi cyiciro.
“Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko buri wese agira ahahise he, kandi ntabwo ari ho tuba mu by’uyu munsi. Iby’ahahise biguma mu hahise. Igihe cyiza nakabaye mvuga kuri ibyo ni igihe nakabaye ndi umukobwa, kandi ubu sindi we, narashatse.”
Yakomeje ashimangira ko ibibazo birebana n’umuryango bigira inzira yabyo bigomba gukurikizwamo, aho bimwe bishobora no kugana mu butabera.
“Ibintu by’umuryango bigira uburyo biganirwamo. Bica mu muryango bya ngombwa ko hari ibijyanwa mu mategeko bikajyanwamo ariko umuryango ni uwo kubahwa.”
Aya magambo ni yo Bwiza yahereyeho asubiza abamubazaga ku nkuru z’umubano we na Abdul, agaragaza ko adashaka gukomeza kugaruka ku byabaye mu buzima bwe bwahise, ahubwo ko ibyo bireba umuryango bikwiye gukemurwa mu nzira ziboneye.













