Visi Meya w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri aka karere, Rangira Anicet, batawe muri yombi bakekwaho kwakira ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.


Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko aba bayobozi bafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha ubwo bari bagiye kwakira amafaranga yari yatanzwe na Padiri wo muri Paruwasi imwe yo mu Karere ka Gisagara.


Amakuru avuga ko uyu Padiri yari yarahawe inkunga irenga miliyoni 20 Frw n’umuterankunga kugira ngo akoreshwe mu gusana ishuri. Gusa ngo aba bayobozi bamaze kumenya iby’iyo nkunga, batangiye kumushyiraho igitutu bamwaka amafaranga kugira ngo bayagabane.


Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Bamaze kumenya ko Padiri atagikoresheje iyo nkunga bamwotsa igitutu bashaka ko bayagabana kugeza ubwo yemeye ko aza kubaha izo miliyoni 4 Frw.”


Amakuru akomeza avuga ko kugira ngo ayo mafaranga ashyikirizwe aba bayobozi, hashyizweho umuntu wo guhuza impande zombi. Padiri amaze kuyatanga, yahise ahamagara aba bayobozi ababwira ko yabazaniye amafaranga, bamubwira aho amusanga kugira ngo ayabashyikirize.


Gusa ngo ubwo bari mu gikorwa cyo kwakira ayo mafaranga, inzego z’ubugenzacyaha zabagwiriye gitumo, bahita batabwa muri yombi.


Dusabe Denise yari amaze kurangiza manda y’imyaka itanu yari amaze ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Yari kandi ku rutonde rw’abakandida bahatanira umwanya w’abajyanama rusange b’Akarere ka Gisagara.


Nubwo amakuru avuga ko aba bayobozi bafashwe bakekwaho kwakira ruswa, kugeza ubu ntiharamenyekana neza uwatanze amakuru ku nzego z’ubugenzacyaha kugira ngo bafatwe.


Bamwe mu batanze amakuru bavuga ko bishoboka ko ari Padiri wagombaga kubaha amafaranga wabimenyesheje inzego zibishinzwe, mu gihe abandi bavuga ko inzego z’ubugenzacyaha zishobora kuba zari zisanzwe zifite amakuru ku bivugwa ko aba bayobozi bari bamaze igihe basaba uwo Padiri amafaranga.


Icyakora, amakuru arambuye ku ifungwa ry’aba bayobozi n’ibyaha bakurikiranyweho azamenyekana binyuze mu itangazo cyangwa ibisobanuro bizatangwa n’inzego zibishinzwe.