Abanyeshuri 304 batangiye amasomo mu mwaka wa mbere muri IPRC Ngoma basabwe gukoresha neza amahirwe yo kwiga, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, no kurangwa n’indangagaciro nziza zizabafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’aho biga.
Ibi babisabwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa IPRC Ngoma bahuraga kugira ngo bakire ku mugaragaro abanyeshuri bashya binjiye muri iki kigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma w’Agateganyo, Ingabire Benoit, yavuze ko abanyeshuri biga muri iri shuri atari abaje kuhiga gusa, ahubwo ari n’abaturage b’Akarere bafite inshingano zo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Yasobanuye ko aba banyeshuri ari imbaraga zunganira abaturage basanzwe, haba mu bikorwa by’imibereho myiza, gufasha abatishoboye no mu zindi gahunda zigamije guteza imbere Akarere.
Yagize ati: “Abanyeshuri ba RP baba babaye abaturage bacu, ni imbaraga z’Igihugu ziba zaje gufasha Akarere, bakunganira abo bahasanze mu bikorwa bitandukanye, tunashima uruhare bagira, haba ku kwita ku batishoboye ku miganda dukorana nabo, mbese ni abafatanyabikorwa nk’abaturage bose, uruhare rwabo ni runini mu iterambere ry’Akarere.”
Ingabire yakomeje avuga ko kuba abanyeshuri bahaba bituma n’abaturage baho babona amahirwe yo guhanga imirimo, binyuze muri serivisi baba bakeneye, mu gihe na bamwe mu banyeshuri ubwabo bashobora kwihangira imirimo bakiri mu masomo.
Yabasabye kandi gufatanya n’abandi mu kubungabunga umutekano, kwirinda imyitwarire mibi no kwimakaza indangagaciro zubaka umuryango nyarwanda. Yashimye uruhare bagira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, birimo no kubakira bamwe mu batishoboye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri bashya na bo bagaragaje ko ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi byabafashije kurushaho kumva inshingano bafite nk’urubyiruko rwinjiye mu buzima bushya bwo kwiga mu mashuri makuru.
Uwineza Celine, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ikoranabuhanga mu itumanaho (Information Technology), yavuze ko ubutumwa bahawe bwamufashije kongera gusobanukirwa akamaro ko kugira intego no kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Iki kiganiro kitweretse ko kugira ngo tugere ku ntego twihaye, tugomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, tugakoresha neza amahirwe yo kwiga dufite. Ku bwanjye ngiye gushyira imbaraga mu masomo yanjye kugira ngo nzashobore gusoza niteze imbere.”
Tuyizere Jackson, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya Mechanical Engineering, yavuze ko ibiganiro bahawe byabibukije uruhare urubyiruko rufite mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’indangagaciro nziza.
Ati: “Twishimiye ubu butumwa twahawe kuko butwibukije ko ejo hazaza hacu ari twe tugomba kuhategura. Nk’urubyiruko twiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda amasomo yacu tugaharanira kuba Sober mu buzima bwacu bwa buri munsi aho kugira ngo aka buruse nikaza umuntu ajye kurara mu nzoga.”
Abanyeshuri bashya 304 bakiriwe muri IPRC Ngoma biyongereye ku bandi barenga 1,000 basanzwe bahiga, bituma umubare w’abanyeshuri biga muri iki kigo ukomeza kwiyongera.











