Abakandida b’Ishyaka ry’Abademokarate bahatanira imyanya muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo guhindura imvugo ku kibazo cy’umutekano ku mupaka, bamwe bakemera ko ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Joe Biden butakoze ibihagije mu kugenzura abinjira mu gihugu.
Iyi mpinduka igaragaza ko ikibazo cy’abimukira kigikomeje kugira uruhare rukomeye mu matora yo hagati ya manda ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Abakandida b’Abademokarate barashaka kwirinda ko abo bahanganye b’Abarepubulikani babashinja gushyigikira umupaka udafite igenzura.
James Talarico, umukandida w’Abademokarate uhatana ku mwanya wa Sena muri Texas, ni umwe mu bagaragaje ku mugaragaro ko atanyuzwe n’imikorere y’ubutegetsi bwa Biden.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Nyakanga 2026, yavuze ko Biden n’ubutegetsi bwe bananiwe gukemura ibibazo by’umutekano ku mupaka uhuza Amerika na Mexique.
Talarico yiyita “Demokarate ushyigikiye umutekano ku mupaka”, kandi asaba kongerera abashinzwe kurinda umupaka ubushobozi, gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura ibyinjira mu gihugu no kongera abacamanza bakemura ibibazo by’abasaba ubuhungiro.
Iyi myitwarire ntigarukira kuri Talarico. Abandi bakandida b’Abademokarate na bo barimo gushaka uburyo bwo kwerekana ko bashyigikiye kugenzura abinjira mu gihugu, ariko bakanenga uburyo ubutegetsi bwa Trump burimo kubikoramo.
Mary Peltola, umukandida w’Abademokarate muri Alaska uhanganye na Senateri Dan Sullivan, na we yagiye agaragaza ko atemeranya n’imikorere ya Biden ku mupaka.
Yigeze kuvuga ko yafashe ingamba zo kurwanya politiki ya Biden kugira ngo umutekano ku mupaka ube mwiza. Icyakora, yanenze ibikorwa by’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, azishinja gukoresha imbaraga mu buryo budakwiye.
Ibi bigaragaza ko bamwe mu bakandida b’Abademokarate batagishaka kwibanda gusa ku kunenga gahunda ya Trump yo kwirukana abimukira, ahubwo banashaka kwerekana ko bafite ibisubizo ku kibazo cy’umutekano ku mipaka.
Nubwo hari abashyigikiye ko umutekano ku mupaka wongerwa, Ishyaka ry’Abademokarate ntirirumvikana ku buryo inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, zizwi nka ICE, zagombye gukora.
Hari abakandida bashaka ko izo nzego zivugururwa kandi zikagenzurwa kurushaho, mu gihe abandi basaba ko zivanwaho burundu.
Abdul El-Sayed, umukandida w’Abademokarate uhatana muri Michigan, ni umwe mu bashyigikiye ko ICE iseswa. Yamaganye bagenzi be avuga ko batinya gukoresha amagambo asaba ko iryo rwego rihagarikwa.
Ibyo bigaragaza ko ishyaka rifite imbogamizi zo guhuza ubutumwa bwaryo ku bimukira, cyane cyane mu duce abakandida baryo bahanganiyemo n’Abarepubulikani.
Mu gihe Abarepubulikani bakomeje kwibutsa abatora ko ubutegetsi bwa Biden bwagize intege nke mu kugenzura umupaka, ibikorwa bya Trump byo kwirukana abimukira na byo byateje impaka.
Ubutegetsi bwe bwagabanyije cyane umubare w’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko uburyo inzego za ICE zirimo gukora ibikorwa byo gufata no kwirukana abimukira bwatumye habaho imyigaragambyo n’impaka ku burenganzira bwa muntu.
Muri Minneapolis, ibikorwa by’inzego za Leta byateje impagarara nyuma y’uko abantu babiri, Renee Good na Alex Pretti, bishwe mu gihe cy’ibikorwa byo kurwanya abimukira.
Ibyo byatumye bamwe mu Banyamerika batangira kunenga uburyo ubutegetsi bwa Trump burimo gushyira mu bikorwa gahunda yabwo.
Ishyaka ry’Abarepubulikani na ryo rifite ibice bitandukanye ku kibazo cy’abimukira. Bamwe bashyigikiye kwirukana abantu benshi, mu gihe abandi banenze uburyo ICE ikora kandi bagasaba ko hibandwa ku bantu bakoze ibyaha bikomeye.
Mu gihe amatora yo ku wa 3 Ugushyingo yegereje, impande zombi zirashaka kwemeza abatora ko ari zo zifite ibisubizo ku kibazo cy’umutekano, uburenganzira bw’abimukira n’imikorere y’inzego za Leta.
Icyakora, ku Bademokarate, ikibazo gikomeye ni ukugaragaza ko bashyigikiye umupaka utekanye batemera ko ubutegetsi bwa Trump bukoresha nabi ububasha bw’inzego z’umutekano mu bikorwa byo kwirukana abimukira.











