Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kidakeneye ubufasha bw’u Burusiya n’u Bushinwa mu kurangiza intambara na Iran, ashimangira ko Amerika ifite ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’iki gihugu.
Ibi Trump yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na televiziyo Fox News, ubwo yari i Shenzhen mu Bushinwa, mbere y’inama yari igiye kumuhuza na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa ndetse na Vladimir Putin w’u Burusiya.
Mu magambo ye, Trump yavuze ko ingabo za Amerika zamaze gutsinda amato y’intambara ya Iran, indege zayo z’intambara ndetse n’uburyo bwayo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.
Yongeyeho ko ubushobozi bwa Iran mu kurasa misile bwagabanutse bukagera hafi kuri 12 cyangwa 13% by’ubwari busanzwe, avuga ko iki gihugu cyifuza kugirana amasezerano na Amerika.
Trump, “Nta bufasha dukeneye. Twatsinze amato yabo y’intambara, twatsinze indege zabo z’intambara ndetse n’uburyo bwabo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.”
Yavuze ko nubwo Iran ishaka amasezerano, we ashaka azamara igihe kandi azatanga igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Ibi yabivuze mu gihe Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa byari byiteguye kugirana ibiganiro bihuriweho mu nama ya APEC yabereye i Shenzhen mu Bushinwa, aho intambara ya Iran n’ibindi bibazo by’umutekano mpuzamahanga byari mu ngingo zitezweho kuganirwaho.











