Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batatu basabye Minisitiri w'Imari, Scott Bessent, kongera gusuzuma ibihano byafatiwe Ingabo z'u Rwanda (RDF) na Minisiteri y'Ingabo.
Bavuga ko ibyo bihano bishobora kugira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aba banyapolitiki kandi basabye ko RDC na yo isabwa kubahiriza inshingano yiyemeje, cyane cyane izijyanye no guhashya no gusenya umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n'abakomoka mu bari bafite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 16 Ugushyingo 2026, yashyizweho umukono na Depite Joe Wilson, Depite Ryan K. Zinke ndetse na Senateri M. Michael Rounds, bose bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bashimye uruhare rwa Perezida Trump mu biganiro by'amahoro
Muri iyo baruwa, aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bashimiye Perezida Donald Trump ku ruhare yagize mu biganiro byahuje u Rwanda na RDC, byagejeje ku masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.
Bagaragaje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugarura amahoro n'umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari kamaze igihe karangwa n'amakimbirane n'intambara.
Bavuze ko uruhare rwa dipolomasi rw'ubutegetsi bwa Trump rwafunguye amahirwe mashya yo guteza imbere umutekano, ubufatanye mu bukungu no kurengera inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika yo Hagati.
Icyakora, bashimangiye ko kugira ngo ayo masezerano agire umusaruro urambye, bisaba ko impande zombi zubahiriza ibyo ziyemeje kandi zikabibazwa mu buryo bungana.
Basabye RDC kubahiriza inshingano zo gusenya FDLR
Aba banyapolitiki bagaragaje ko u Rwanda rwakomeje kwitabira ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro, birimo ibiganiro n'inzego z'umutekano z'ibihugu byombi.
Bashimangiye ko ikibazo cy'umutwe wa FDLR ari kimwe mu bibazo by'ingenzi bigomba gukemurwa kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.
Mu ibaruwa yabo, bagize bati: “Ikintu cy'ingenzi muri izo ngamba ni uguca intege no gusenya FDLR, umutwe witwaje intwaro ufite inkomoko mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gukemura iki kibazo cy'umutekano kimaze igihe kirekire ni ingenzi cyane mu masezerano no kugira ngo amahoro arambye agerweho.”
Bavuze ko RDC itaragaragaza intambwe ihagije mu gusohoza inshingano zijyanye no gusenya uwo mutwe. Basanga kuba ibihano byibasiye u Rwanda gusa bishobora guteza ikibazo cy'ubusumbane mu buryo impande zombi zibazwa ibyo ziyemeje.
Bavuze ko ibihano bishobora kugira ingaruka ku masezerano y'amahoro
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge z'uko ibihano Minisiteri y'Imari ya Amerika yafatiye RDF na Minisiteri y'Ingabo bishobora kudindiza ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro.
Basobanuye ko gushyira igitutu ku ruhande rumwe, mu gihe urundi rudasohoza inshingano zarwo, bishobora gutuma icyizere mu biganiro kigabanuka, bityo amahirwe yo kugera ku mahoro arambye akagabanuka.
Bagize bati: “Ingamba ziherutse gufatwa, zirimo ibihano bya Minisiteri y'Imari byibasiye Ingabo z'u Rwanda na Minisiteri y'Ingabo, zirimo kubangamira uruhande rumwe, mu gihe urundi ruhande rwahawe uburyo bwo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro.”
Basabye ko hafatwa ingamba zishingiye ku nshingano buri gihugu cyiyemeje n'intambwe kimaze gutera mu kuzisohoza.
Bavuga ko uburyo nk'ubwo bwafasha gukomeza ibiganiro bya dipolomasi, kongera amahirwe yo kugera ku mahoro arambye no kurengera inyungu za Amerika mu karere.
Joe Wilson yongeye gushimangira ubufatanye hagati ya Amerika n'u Rwanda
Ku wa 18 Ugushyingo 2026, Depite Joe Wilson yifashishije urubuga rwa X agaragaza ko yishimiye gufatanya na Ryan Zinke na Senateri Michael Rounds mu gusaba Minisitiri Scott Bessent kongera gusuzuma ibihano byafatiwe u Rwanda.
Yagize ati: “Nishimiye gukorana na Ryan Zinke na Senateri Rounds dusaba Scott Bessent kongera gusuzuma ibihano byafatiwe u Rwanda, no gusaba ko RDC na yo ibazwa ibyo yiyemeje mu masezerano y'i Washington ku rugero rumwe.”
Wilson yongeye gushimangira ko u Rwanda rukomeje gufatwa nk'umufatanyabikorwa wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bigamije guteza imbere amahoro.
Yagize ati: “U Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa wa Amerika wiyemeje guharanira amahoro.”
Aba banyapolitiki basoje bagaragaza ko bashyigikiye imbaraga z'ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump mu gushaka igisubizo cya dipolomasi ku bibazo by'umutekano mu karere, bashimangira ko kubahiriza amasezerano bigomba kuba inshingano z'impande zombi kandi buri ruhande rukabazwa ibyo rwiyemeje.











