Ishyaka ry’Abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryongereye amahirwe yo kwegukana ubwiganze muri Sena mu matora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026, ariko inzira yo kubigeraho iracyari igoye kuko rigomba gutsinda mu bice bisanzwe bifatwa nk’ibihome by’Abarepubulikani.
Kugenzura Sena bizaterwa ahanini n’uko abakandida b’Abademokarate bazitwara muri Leta nka Alaska, Iowa, Ohio na Texas, aho Abarepubulikani basanzwe bafite amahirwe akomeye kubera uko abaturage baho batoye mu matora ashize.
Abasesenguzi b’amatora bavuga ko iri rushanwa ritagifite ishyaka rihabwa amahirwe arigaragara yo gutsinda. Raporo ya Cook Political Report, ikigo cyigenga gikurikirana amatora, yashyize urugamba rwo kugenzura Sena mu cyiciro cy’amarushanwa ashobora gutsindwa n’impande zombi (Toss-up).
Muri Sena igizwe n’abasenateri 100, Abarepubulikani bari bafite imyanya 53, mu gihe Abademokarate n’abasenateri babiri bigenga bifatanya na bo bari bafite 47.
Kugira ngo Abademokarate bagarure ubwiganze, bagomba kunguka imyanya ine, ariko bakabanza no kurinda imyanya basanzwe bafite.
Mu ntangiriro z’iki gihe cyo kwiyamamaza, amahirwe yabo yo kugera kuri iyo ntego yabonwaga nk’aho ari make. Icyakora, uko ubukungu bwifashe, izamuka ry’ibiciro ndetse n’uko abaturage babona imikorere y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, byatumye n’amarushanwa yari asanzwe afatwa nk’ayoroshye ku Barepubulikani arushaho gukomera.
Jessica Taylor, ukurikiranira hafi amatora ya Sena muri Cook Political Report, yavuze ko Abarepubulikani bagifite inyungu zishingiye ku miterere y’ikarita y’amatora, ariko ko Abademokarate bafite inzira ishoboka yo kwegukana imyanya bakeneye.
Muri Georgia, umusenateri w’Umudemokarate Jon Ossoff ahanganye n’umukandida w’Abarepubulikani Mike Collins. Ossoff yari yarongereye ubushobozi bwo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kwiyamamaza, mu gihe Collins atafatwaga nk’umukandida ukomeye cyane.
Muri North Carolina, uwahoze ari guverineri Roy Cooper ahanganye na Michael Whatley, wahoze ayobora komite y’ishyaka ry’Abarepubulikani ku rwego rw’igihugu. Cooper yari mu bakandida Abademokarate bari bizeye ko bashobora kubaha umwanya mushya muri Sena.
No muri Alaska, Mary Peltola, wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ubushobozi bwo guhangana n’umusenateri w’Umurepubulikani Dan Sullivan. Mu matora y’ibanze yo muri Kanama, Peltola yabonye hafi kimwe cya kabiri cy’amajwi, mu gihe Sullivan yari ku mwanya wa kabiri.
Muri Ohio, uwahoze ari umusenateri w’Umudemokarate Sherrod Brown yageragezaga kugaruka mu Sena ahanganye na Jon Husted, washyizwe muri uwo mwanya nyuma y’uko JD Vance abaye Visi Perezida wa Amerika.
Muri Iowa, umudepite Josh Turek wo mu ishyaka ry’Abademokarate ahanganye na Ashley Hinson w’Abarepubulikani. Iri rushanwa na ryo ryari rikomeye, mu gihe abaturage baho bahanganye n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ingaruka za politiki y’imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga.
Texas na yo yari mu zitegerejwe cyane. Umukandida w’Abademokarate James Talarico yari ahanganye na Ken Paxton w’Abarepubulikani. Abademokarate bari bamaze imyaka myinshi bataratsindira umwanya ukomeye ku rwego rwa Leta ya Texas, ariko ikibazo cy’imikorere n’amakimbirane byaranze Paxton byatumye iri rushanwa rirushaho gukurikiranwa.
Nubwo hari Leta Abademokarate bari bafite amahirwe yo kwigaruriramo, izindi zari zibateye impungenge.
Muri Maine, umusenateri w’Umurepubulikani Susan Collins yari ahanganye na Troy Jackson w’Abademokarate. Jackson yari yasimbuye Graham Platner wari watsinze amatora y’ibanze ariko akaza kuva mu irushanwa nyuma y’impaka zatewe n’amakuru yari yaragiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Collins yari amaze gutsinda amatora inshuro enye, kandi yari azwiho gutsinda no mu marushanwa akomeye.
Muri Michigan, Abademokarate bahisemo Abdul El-Sayed nk’umukandida wabo, ahanganye na Mike Rogers w’Abarepubulikani. Icyakora, hari impungenge ko ibitekerezo bya El-Sayed bishobora kutamufasha kubona amajwi ahagije muri iyo Leta, aho abatora batandukanye mu bitekerezo bya politiki.
Ishyaka rizagira ubwiganze muri Sena rizagira ijambo rikomeye mu kwemeza abantu Perezida ashyira mu myanya ikomeye ya Leta, harimo abacamanza bo mu nkiko zo ku rwego rw’igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Abademokarate nibatsinda, bashobora kongera ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa by’ubutegetsi bwa Trump no kubangamira bimwe mu byifuzo bye. Abarepubulikani nibagumana ubwiganze, Perezida azakomeza kugira ubufasha bukomeye muri Sena mu gushyira mu bikorwa gahunda ze.
Nubwo Abademokarate bagaragaje ko bashobora guhatanira imyanya mu bice bisanzwe bitora Abarepubulikani, ntibivuze ko intsinzi yabo yizewe. Iri rushanwa rizaterwa n’uko abakandida bazitwara muri buri Leta, uko abaturage bazitabira amatora n’amajwi bazaha impande zombi.
Bityo, kugenzura Sena ntibizagenwa gusa n’uko abaturage babona ishyaka riri ku butegetsi, ahubwo bizaterwa cyane n’amajwi azava muri Leta zifite amarushanwa akomeye.











