U Rwanda rwongeye kwagura gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura, rwongeramo abagore n’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 30 na 45, mu rwego rwo kongera amahirwe yo kwirinda iyi ndwara no kwihutisha intego yo kuyirandura bitarenze mu 2027.


Iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, aho abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bemerewe guhabwa uru rukingo ku buntu ku bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu.


Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) rigaragaza ko abifuza kuruhabwa basabwa kwerekana indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kigaragaza imyaka yabo.


Kwagura iki cyiciro bije byunganira gahunda isanzwe yo gukingira abangavu b’abakobwa bafite imyaka 12, yatangijwe mu Rwanda mu 2011.

Abagore bafite imyaka 30-45 bazahabwa doze ebyiri


Mu mabwiriza mashya yashyizweho, abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bahabwa doze ebyiri z’urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.


Doze ya kabiri izajya itangwa nyuma y’amezi atandatu umuntu ahawe iya mbere.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima na RBC babitangaje, uru rukingo ruzajya rutangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima ndetse n’ibigo nderabuzima bitanga serivisi zagutse (Medicalised Health Centres).


Abagore n’abakobwa bari muri iki cyiciro barashishikarizwa kugana ikigo nderabuzima kibegereye, bitwaje icyangombwa kigaragaza imyaka yabo kugira ngo bamenye uko bahabwa urukingo.

Kuki abagore bafite imyaka 30-45 bongewemo?


Kuva u Rwanda rutangiye gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura mu 2011, icyiciro cyibanzweho cyane ni icy’abangavu b’abakobwa bafite imyaka 12.


Ibi bivuze ko abagore benshi bari hagati y’imyaka 30 na 45 batigeze babona amahirwe yo gukingirwa muri gahunda isanzwe, kuko bari barengeje imyaka yagenewe gukingirwa igihe yatangizwaga.


Kwagura icyiciro cy’abemerewe uru rukingo bigamije kubaha andi mahirwe yo kwirinda virusi ya Human Papillomavirus (HPV), izwiho kugira uruhare rukomeye mu gutera kanseri y’inkondo y’umura.


HPV ni virusi ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina. Hari ubwoko bwayo bushobora gutera impinduka mu turemangingo tw’inkondo y’umura, izo mpinduka zikaba zishobora kuvamo kanseri iyo ubwandu bw'igihe kirekire.


Urukingo rufasha kwirinda ubwoko bwa HPV bushobora gutera kanseri, bityo rukaba ari imwe mu ngamba z’ingenzi zo gukumira iyi ndwara.

Kanseri y’inkondo y’umura ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda


Nubwo ari imwe muri kanseri zishobora gukumirwa, kanseri y’inkondo y’umura iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima bw’abagore mu Rwanda.

Imibare ya RBC igaragaza ko iyi kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu zikunze kugaragara mu bagore mu Rwanda, ikaba yihariye hafi 13% by’abarwayi bose ba kanseri mu gihugu.


Ikindi kandi, iyi kanseri ni yo iza ku mwanya wa mbere mu guhitana abagore bazize indwara za kanseri mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko gukingirwa, kwisuzumisha hakiri kare no kuvurwa ku gihe ari inkingi z’ingenzi mu kugabanya umubare w’abarwara n’abahitanwa na kanseri y’inkondo y’umura.


Ni yo mpamvu kwagura gahunda yo gukingira abagore bafite imyaka 30-45 bifatwa nk’imwe mu ngamba zo kongera uburyo bwo gukumira iyi ndwara.

U Rwanda rwihaye intego yo kurandura iyi kanseri bitarenze mu 2027


Mu 2025, Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda yihariye yiswe Accelerated Plan for the Elimination of Cervical Cancer in Rwanda 2024-2027, izwi kandi nka Mission 2027, igamije kurandura kanseri y’inkondo y’umura nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange bitarenze mu 2027.


Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego mpuzamahanga z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ariko rukazigeraho mbere y’igihe mpuzamahanga cyashyizweho.

Mu ntego z’ingenzi z’u Rwanda harimo:

  • Gukingira nibura 90% by’abangavu b’abakobwa ku buryo bwuzuye batarageza ku myaka 15.

  • Gusuzuma nibura 70% by’abagore bafite imyaka 30-49 hakoreshejwe ibizamini byizewe byo kureba niba bafite ubwandu bwa HPV cyangwa ibimenyetso bibanziriza kanseri.

  • Guha nibura 90% by’abagore basanzweno ibimenyetso bibanziriza kanseri cyangwa kanseri ubuvuzi bukwiye.


Iyi gahunda igaragaza ko kurandura kanseri y’inkondo y’umura bidashingiye ku gukingira gusa, ahubwo bisaba no kongera umubare w’abagore bipimisha no korohereza abasanzwemo iyi ndwara kubona ubuvuzi.


Nubwo urukingo rwa HPV rufasha gukumira ubwoko bwa virusi zishobora gutera kanseri y’inkondo y’umura, ntiruvura ubwandu bwa HPV umuntu asanganywe cyangwa umuntu wamaze gufatwa na kanseri.


Ni yo mpamvu abagore bakingiwe bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ajyanye no kwisuzumisha.


Amabwiriza y’u Rwanda agaragaza ko abagore bafite imyaka 30-49 bagomba kubona serivisi zo gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe abagore basanzwe babana na virusi itera SIDA bo batangira gusuzumwa bakiri bato, kuva ku myaka 25.