Gutwita bizana impinduka zitandukanye mu mubiri w'umugore, zirimo kwiyongera kw'amaraso n'amatembabuzi umubiri ukenera kugira ngo ushobore gutunga umwana uri gukurira mu nda.
Imwe mu ngaruka z'izo mpinduka ni ukubyimba ibice bimwe na bimwe by'umubiri, cyane cyane ibirenge, amaguru, ibiganza ndetse rimwe na rimwe mu maso.
Nubwo kubyimba buhoro buhoro ari ibintu bikunze kugaragara mu gihe cy'inda, hari igihe bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye isaba kwitabwaho n'abaganga.
Impamvu umubiri w'umugore utwite wongera amaraso n'amatembabuzi
Mu gihe umugore atwite, umubiri we wongera ingano y'amaraso n'amatembabuzi kugira ngo ubashe kugeza intungamubiri na Oxygène ku mwana uri gukura, ndetse no gutegura umubiri guhangana n'igikorwa cyo kubyara.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Ultrasound in Obstetrics & Gynecology mu 2017, bwasesenguye ubushakashatsi 30 bwari bwarakozwe ku mpinduka z'amaraso mu gihe cy'inda.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko ingano y'igice cy'amaraso kirimo amatembabuzi kizwi nka plasma yiyongera ku mpuzandengo ya 45.6% mu gihembwe cya gatatu cy'inda, bingana n'inyongera ya litiro 1.13 ugereranyije n'igihe umugore atari atwite.
Iri zamuka rifasha umubiri w'umubyeyi gukomeza gutunga umwana no gutegura igihombo cy'amaraso gishobora kubaho mu gihe cyo kubyara.
Icyakora, uko umubiri ugumana amatembabuzi menshi, ashobora no kwirundanya mu turemangingo tw'umubiri, bigatuma ibice bimwe na bimwe byabyimba.
Kubyimba bitangira ryari kandi bigaragara hehe?
Kubyimba bishobora kugaragara igihe icyo ari cyo cyose mu gihe cy'inda, ariko bikunze kwiyongera uko inda igenda ikura, cyane cyane mu gihembwe cya kabiri n'icya gatatu.
Ibirenge, amaguru, ibiganza n'intoki ni byo bikunze kugaragaraho impinduka.
Uko umwana akura, nyababyeyi iraguka igashyira igitutu ku mitsi itwara amaraso ayasubiza ku mutima avuye mu maguru. Ibi bishobora gutuma amaraso atembera gahoro, amatembabuzi akegerana mu ngingo z'umubiri.
Kubyimba bishobora kurushaho kugaragara nyuma yo kumara igihe kirekire ahagaze cyangwa yicaye, ndetse no mu bihe by'ubushyuhe bwinshi.
Preeclampsia: Indwara ishobora kwihisha inyuma yo kubyimba

Nubwo kubyimba ari kimwe mu bimenyetso bisanzwe mu gihe cy'inda, kubyimba bitunguranye cyane cyane mu maso no mu biganza bishobora kuba ikimenyetso cya Preeclampsia.
Iyi ni indwara irangwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso ku mugore utwite, ikunze kugaragara nyuma y'ibyumweru 20 atwite. Ishobora kwangiza impyiko, umwijima, ubwonko n'ibindi bice by'umubiri, ndetse ikagira ingaruka ku mwana.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), mu makuru ryasohoye ku wa 6 Ukwakira 2026, rigaragaza ko Preeclampsia ifata hagati ya 3% na 8% by'abagore babyara ku isi.
Iryo shami rinagaragaza ko indwara zifitanye isano n'umuvuduko ukabije w'amaraso mu gihe cy'inda zagize uruhare muri 16% by'impfu z'ababyeyi ku isi mu mwaka wa 2023, zingana n'abagera ku 42.000.
Ibimenyetso bya Preeclampsia birimo kuribwa umutwe bikabije, kutabona neza, kubabara mu nda hejuru y'imbavu, kubyimba mu maso no mu biganza ku buryo butunguranye, kugira isesemi no kuruka.
Umugore ubonye ibi bimenyetso agomba kwihutira kugana kwa muganga kuko iyo iyi ndwara itamenyekanye kandi ngo ivurwe hakiri kare, ishobora guteza ibibazo bikomeye birimo gufatwa n'igicuri, kubyara umwana utagejeje igihe ndetse no guhitana ubuzima bw'umubyeyi cyangwa umwana.
Uko umugore utwite yagabanya kubyimba
Nubwo bidashoboka gukuraho burundu impinduka zose ziterwa no gutwita, hari ingamba umugore ashobora gufata kugira ngo agabanye kubyimba.
Icya mbere ni ukwirinda kumara igihe kirekire ahagaze cyangwa yicaye. Iyo aruhutse, ashobora kuzamura amaguru akoresheje umusego kugira ngo afashe amaraso gutembera neza.
Kugenda no gukora imyitozo yoroheje yemerewe n'abaganga na byo bifasha umubiri gukomeza gutemberanya amaraso neza.
Ni byiza kandi kwambara inkweto zitamufashe, kwirinda imyenda imuhambiriye ku maguru no ku maboko ndetse no kuruhuka bihagije.
Mu bijyanye n'imirire, agirwa inama yo kurya indyo yuzuye irimo imbuto n'imboga zikungahaye kuri Potasiyumu, urugero nk'ibitoki n'imboga rwatsi.
Agomba kandi kwirinda kurya umunyu mwinshi no kugabanya ibinyobwa birimo caffeine nyinshi, akurikiza inama z'abaganga.
Kunywa amazi ahagije na byo ni ingenzi kuko kugabanya amazi umuntu anywa agamije guhagarika kubyimba atari uburyo bwiza bwo kubyitwaramo.
Kubyimba ukuguru kumwe bishobora kuba ikimenyetso cy'amaraso yafashe akavura

Ikindi umugore utwite agomba kwitondera ni ukubyimba ukuguru kumwe, cyane cyane iyo guherekejwe n'ububabare, gutukura cyangwa ubushyuhe budasanzwe.
Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara izwi nka Deep Vein Thrombosis (DVT), aho amaraso afata akavura mu mitsi yo mu nda y'ukuguru.
Iyo ako kavura kavuye muri iyo mitsi kakagera mu bihaha, gashobora gutuma umuntu agira ikibazo gikomeye cyo guhumeka.
Umugore ugaragaje ibyo bimenyetso agomba kwihutira kwivuza. Iyo agize ububabare mu gatuza cyangwa guhumeka bikamugora, aba akeneye ubutabazi bwihutirwa.
Kwisuzumisha kenshi bifasha kurinda umubyeyi n'umwana
Kubyimba buhoro buhoro mu birenge no mu maguru bishobora kuba ibisanzwe mu gihe cy'inda, ariko umugore ntakwiye gufata ko buri kubyimba ari ibisanzwe.
Kwisuzumisha kenshi kwa muganga, gupima umuvuduko w'amaraso no gusuzuma inkari ni ingenzi mu kumenya hakiri kare ibibazo bishobora kuvuka.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima rishimangira ko kumenya hakiri kare Preeclampsia no kuyivura ari ingenzi mu kugabanya ingaruka zayo ku buzima bw'umubyeyi n'umwana.
Indi nkuru wasoma: Kunywa inzoga nyinshi bishobora kongera ibyago byo kurwara rubagimpande











