Abaturage bo mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, baratabaza inzego z’umutekano nyuma y’uko bibasiwe n'ubujura buvanze n'ubugizi bwa nabi bikomeje kubateza impungenge, aho bavuga ko abantu bategerwa mu ishyamba rya Arboretum mu Kagari ka Mpare, bakamburwa ibyabo, abandi bagakomeretswa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Ibi bibaye nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda itangaje ko mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira 2026, abagabo batanu bitwaje intwaro gakondo bateye mu kigo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu Nganda (NIRDA), giherereye mu Karere ka Huye, bagamije kwiba.
Polisi yavuze ko abo bagabo bahanganye n’abashinzwe umutekano, bagerageza kubatema, maze umwe muri bo araswa arapfa.
Abaturage bavuga ko batakigira umutekano
Abaturage bo mu gace iri shyamba riherereyemo bavuga ko ubujura n’ubugizi bwa nabi bimaze igihe bibateye ubwoba. Bityo ko hari abatinya kunyura muri iyo nzira, cyane cyane nijoro.
Mukamana Jacqueline, umwe mu baturage bahangayikishijwe n’iki kibazo, yavuze ko ubwo yari avuye kwa k'umuvuzi gakondo yumvise amakuru y’uko hari umuntu wishwe mu ishyamba.
Yagize ati: “Nari mvuye k'umuvuzi gakondo numva ngo bishe umuntu mu ishyamba. Ubu nta muntu ukigira umutekano.”
Yakomeje avuga ko basaba ko hashyirwaho umutekano uhagije, kuko ubujura bubangamiye abaturage cyane.
Undi muturage yavuze ko urugo rwe rwigeze gusenywa n’abajura, asaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora kugira ngo abaturage babone umutekano.
Ati: “Mu rugo iwange baransenyeye kubera abajura. Ndumva inzego z’ubuyobozi zagira icyo zidufasha.”
Uyu muturage yavuze ko nubwo hari ingamba zafashije mu kugabanya ibyaha, abaturage bagikeneye ubufasha bw’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Ubu agahenge dufite ni uko baciye inzoga. Icyo dusaba ni uko mwaduha amatara, kuko turi mu icuraburindi rikabije.”
Yongeyeho ko hari abantu baherutse gufatwa, bagapfukwa mu maso, bagasabwa gutanga amafaranga, nyuma bakarekurwa.
Abaturage basaba amatara n’abanyerondo
Abaturage bavuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri ako gace gifitanye isano n’icuraburindi riba mu ishyamba ndetse n’uko ridafite abanyerondo bahagije.
Umwe muri bo yavuze ko hari hashize igihe nta muntu wicirwa muri ako gace, ariko ko ikibazo cy’amatara gituma abaturage bakomeza kugira ubwoba.
Yagize ati: “Hano umutekano ni muke, kuko iri shyamba ni rirerire kandi nta n’ingo eshanu zihari. Ahantu nk’aha hakwiye abanyerondo, inzego z’ubuyobozi zigatanga n’amafaranga yo kubafasha mu kazi k’umutekano.”
Undi muturage yavuze ko abantu bakunze gutegerwa muri iri shyamba, bakamburwa ibyabo, hakaba n’abahasiga ubuzima.
Ati: “Hano barahategera, ugasanga bakuyemo umuntu yapfuye.”
Abaturage bavuga ko abajura babateje ikibazo gikomeye, ku buryo hari abatakigira ibikoresho by’ibanze byo mu ngo.
Umwe muri bo yavuze ko yibwe amasafuriya, ibiryo n’imyenda y’umugabo we, asaba ko hakongerwa imbaraga mu kurinda abaturage n’ibyabo.
Abaturage bavuga ko n’amanywa batakigira amahoro
Abaturage bavuga ko ubujura bukorerwa muri ako gace butagarukira nijoro gusa, kuko hari n’abamburwa ku manywa.
Umwe muri bo yavuze ko abantu banyura muri iryo shyamba bafite ubwoba bwo guhura n’abitwaje intwaro gakondo.
Yagize ati: “Tuhanyura dufite ubwoba, ndetse no ku manywa barakwambura. Iyo babonye ko bizabagira ingaruka, barakwica.”
Abaturage basaba ko Leta n’inzego z’umutekano byashyira imbaraga mu kurinda ako gace, hakongerwa amatara n’abanyerondo, kugira ngo bagire umutekano wo kunyura muri iryo shyamba.
Polisi yatangaje ko umujura yarashwe agapfa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko, ku bufatanye n’abaturage, yabonye amakuru y’uko abagabo batanu bitwaje intwaro gakondo bateye mu kigo cya NIRDA, giherereye mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bagamije kwiba.
Polisi yavuze ko yahise ijyayo ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho abo bagabo bahanganye n’abashinzwe umutekano barinda icyo kigo.
Abo bagabo bashatse gutema abashinzwe umutekano, maze umwe muri bo araswa arapfa.
Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko icyo gikorwa cy’ubujura cyagenze n’abandi bashobora kuba barabigizemo uruhare.
Yibukije abaturage kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko, kuko bihungabanya umutekano, amahoro n’ituze bya rubanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Tumba basaba ko iki kibazo cyahabwa umurongo urambye, kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo bya buri munsi badahorana ubwoba bwo kwamburwa, gukomeretswa cyangwa kwicwa.











