Muri iki gihe, umuntu ashobora kohereza ubutumwa mu masegonda make akoresheje telefone cyangwa internet, akabugeza ku muntu uri mu kindi gihugu.


Icyakora, mbere y’uko ubwo buryo bw’itumanaho bubaho, abantu bakoreshaga uburyo butandukanye kugira ngo bageze amakuru ku bandi, harimo no kwifashisha inyoni zizwi nk’inuma.


Inuma zakoreshwaga mu gutwara ubutumwa zanditswe ku dupapuro duto, tukazihambirwa ku maguru cyangwa tugashyirwa mu twuma twabugenewe. Izo nyoni zamenyerezwaga kumenya aho zituruka kugira ngo zishobore gusubira aho zavuye, zitwaye ubutumwa.


Ubu buryo bwagize uruhare rukomeye mu itumanaho mu bihe bya kera, mu bucuruzi ndetse no mu ntambara, aho rimwe na rimwe ubutumwa bwihutirwaga bushobora gutandukanya kurokoka no guhitanwa n’abanzi.


Uko inuma zatangiye gukoreshwa mu kohereza ubutumwa


Amateka y’inuma zitwaraga ubutumwa agaragaza ko ubu buryo bwari buzwi kuva mu bihe bya kera. Ishyirahamwe ry’Abongereza ryita ku mateka y’inuma, Royal Pigeon Racing Association, rivuga ko imwe mu nyandiko za kera zigaragaza ikoreshwa ryazo ijyana ku gihe cy’Umwami Ramses wa Gatatu wo mu Misiri, ahagana mu 1200 mbere ya Yezu Kristu.


Izo nyoni zakoreshwaga mu kugeza amakuru hagati y’imijyi, harimo n’ajyanye n’izamuka ry’amazi y’uruzi rwa Nili.


Abanyaroma na bo bazikoreshaga mu kugeza amakuru mu bice bitandukanye by’ingoma yabo. Mu butumwa zajyanaga harimo amakuru y’ibyavuye mu mikino Olempike ndetse n’ayo amato yoherezaga ku byambu kugira ngo amenyeshe abari ku butaka ko agiye kuhagera.


Mu bindi bice by’isi, cyane cyane mu bihugu by’Abarabu, inuma na zo zahawe agaciro gakomeye kubera ubushobozi bwazo bwo gutwara amakuru mu ntera ndende.


Uko inuma zafatwaga kugira ngo zohereze ubutumwa


Gukoresha inuma mu gutwara ubutumwa ntibyari ugufata inyoni iyo ari yo yose ngo uyihambireho urupapuro. Byasabaga kuzigira no kuzimenyereza gusubira aho zororerwa.


Abazikoreshaga bazitozaga kumenya aho ziba, bakazijyana ahandi hanyuma bakazirekura kugira ngo zigaruke aho zaturutse.


Iyo habaga hari ubutumwa bugomba koherezwa, bandikaga amagambo y’ingenzi ku gapapuro gato cyane, bakakizinga bakagashyira mu gakoresho koroshye kabugenewe, kagahambirwa ku kuguru kw’inuma.


Iyo imaze kurekurwa, yahitaga iguruka igana aho yari imenyereye gutaha, ari na ho ubutumwa bwabaga bugenewe.


Ibi bivuze ko inuma zitari zishobora kujyanwa aho ari ho hose nk’imodoka cyangwa indege. Uburyo bwazo bwashingiraga ku bushobozi bwo kumenya aho zisanzwe ziba no kuhagaruka.


Nk’uko Australian War Memorial ibisobanura, ubushobozi bwazo bwo kumenya icyerekezo bushobora kuba bushingiye ku bintu bitandukanye, birimo kumenya ibimenyetso by’ahantu, ubushobozi bwo kubona neza no kwibuka, ndetse no kumva imiterere y’umurego wa rukuruzi w’isi.


Uruhare rw’inuma mu Ntambara ya Mbere y’Isi

Nubwo inuma zari zarakoreshejwe mu kohereza ubutumwa kuva kera, zagize uruhare rukomeye cyane mu Ntambara ya Mbere y’Isi yabaye hagati ya 1914 na 1918.


Muri icyo gihe, itumanaho ryari ikibazo gikomeye ku basirikare bari ku rugamba. Imiyoboro ya telefone yashoboraga gusenywa n’ibisasu, abantu bajyanaga ubutumwa bakicwa cyangwa bagafatwa n’abanzi, naho amaradiyo yari akiri mu ntangiriro kandi atari buri gihe yizewe.


Icyo gihe, inuma zabaye imwe mu nzira zizewe zo kugeza amakuru ku bayobozi b’ingabo.

Nk’uko National Army Museum yo mu Bwongereza ibivuga, izo nyoni zakoreshwaga mu kohereza ubutumwa bw’ingenzi buvuye ku basirikare bari ku rugamba bujya ku bayobozi babo.


Mu Ntambara ya Mbere y’Isi, ingabo z’u Bwongereza zakoresheje inuma zigera ku 12.000 mu rugamba rwa Somme rwo mu 1916. Mu mpera z’intambara, zari zifite inuma zigera ku 20.000 n’abantu 380 bazitaho.


Icyo kigo kandi kigaragaza ko ubutumwa bugera kuri 95% bwoherezwaga hakoreshejwe inuma bwageraga aho bugenewe.


Cher Ami, inuma yagize uruhare mu kurokora abasirikare

Mu ngero z’inuma zizwi cyane mu mateka y’intambara harimo iyitwaga Cher Ami, yakoreshejwe n’ingabo z’Abanyamerika mu Ntambara ya Mbere y’Isi.


Mu Ukwakira 1918, abasirikare b’Abanyamerika bo mu mutwe wa 77 bari mu gace k’ishyamba rya Argonne mu Bufaransa, bagoswe n’ingabo z’Abadage. Bari bafite ikibazo cyo kutabasha kugeza amakuru ku zindi ngabo zabo zari hanze y’aho bari.


Ikibazo cyarushijeho gukomera ubwo ibisasu by’ingabo zabo bwite byatangiraga kubagwaho, kubera ko ababarasaga batari bazi neza aho bari.


Nyuma y’uko izindi nama zo kohereza ubutumwa zinaniranye, abasirikare bahisemo kwifashisha inuma yari isigaye.


Cher Ami yahawe ubutumwa bugaragaza aho abasirikare bari n’uko ibisasu by’ingabo zabo byabagwagaho. Nubwo yarashwe n’abanzi, igakomereka mu gituza no ku kuguru, yashoboye gukomeza urugendo igera aho yari igenewe.


Ubutumwa yagejeje ku basirikare bwafashije kumenya aho bagenzi babo bari, bituma hafatwa ingamba zo kubatabara no guhagarika ibisasu byabagwagaho.


National Museum of American History yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Cher Ami yagejeje ubutumwa 12 mu gihe yakoreraga ingabo z’Abanyamerika. Yaje kumenyekana cyane kubera ubutumwa yagejejeho nubwo yari yakomeretse bikomeye.


Nyuma y’intambara, yahawe igihembo cy’ishimwe rya gisirikare cy’u Bufaransa kizwi nka Croix de Guerre, mu rwego rwo gushimira ubutwari bwayo.


Inuma zakomeje gukoreshwa no mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

Gukoreshwa kw’inuma ntikwahagarariye mu Ntambara ya Mbere y’Isi. Zakomeje kwifashishwa no mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yabaye hagati ya 1939 na 1945.


Ingabo z’Abongereza zakomeje kuzifashisha mu kohereza amakuru, harimo n’ayo mu bikorwa bya gisirikare byabereye mu Burayi.


Australian War Memorial igaragaza ko inuma zashyirwaga mu ndege no mu mato, kugira ngo zibe ubundi buryo bwo kohereza amakuru mu gihe amaradiyo cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bwabaga butakibasha gukora.


Hari n’igihe abari mu ndege zagiraga ibibazo, bakarekura inuma zari bazitwaje kugira ngo zigere aho zororerwaga, maze abashinzwe ubutabazi bakamenya ko hari abantu bagize ibyago.


Ni iki cyatumye inuma zitakomeza gukoreshwa nk’uko byahoze?


Nubwo inuma zagize uruhare rukomeye mu itumanaho, uburyo bwo kuzikoresha bwari bufite imbogamizi.


Ntizashoboraga gutwara ubutumwa bwinshi, ntizakoraga neza nijoro cyangwa mu bihe by’ikirere kibi, kandi zashoboraga kuraswa n’abanzi cyangwa zikagwa mu bindi byago mu rugendo.


Uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere, cyane cyane hakaboneka telefone, amaradiyo n’ubundi buryo bwihuse bwo guhanahana amakuru, gukoresha inuma byagiye bigabanuka.


Urugero, nk’uko inzego z’amateka y’amato za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibigaragaza, igisirikare cy’amato cyatangiye kwimukira ku itumanaho rikoresha radiyo mu mpera z’ikinyejana cya 19, kugeza ubwo mu 1902 amato mashya yari asigaye ashyirwamo ibikoresho by’itumanaho ridakoresha insinga.


Mu Bwongereza ho, igisirikare cyakomeje kwishyura abantu bororaga inuma kugira ngo bakomeze kuzitaho no kuzitegura kugeza mu 1950.


Nubwo ubu inuma zitagikoreshwa cyane mu kohereza ubutumwa nk’uko byahoze, amateka yazo agaragaza uruhare rukomeye zagize mu guhuza abantu, kugeza amakuru ku rugamba no gufasha abasirikare bari mu kaga.


Mu gihe ubu umuntu ashobora kohereza ubutumwa mu masegonda make akoresheje telefone cyangwa internet, inuma zo zasabaga kwitozwa, kwitabwaho no gukora urugendo kugira ngo ubutumwa bugere aho bugenewe.


Ni amateka agaragaza urugendo ikiremwamuntu cyanyuzemo mu gushaka uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo guhanahana amakuru.Muri iki gihe, umuntu ashobora kohereza ubutumwa mu masegonda make akoresheje telefone cyangwa internet, akabugeza ku muntu uri mu kindi gihugu.


Icyakora, mbere y’uko ubwo buryo bw’itumanaho bubaho, abantu bakoreshaga uburyo butandukanye kugira ngo bageze amakuru ku bandi, harimo no kwifashisha inyoni zizwi nk’inuma.