Umugabo witwa Nambajimana Jean Claude wo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kugerageza kwica umukozi w'urwego rwa DASSO, amushinja kugira uruhare mu ifatwa rya mukuru we ukekwaho kwambura no kwiba abaturage.


Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Buhindure, mu Murenge wa Kigeyo, ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2026.


Amakuru avuga ko Nambajimana yageze ku nzu uyu mukozi wa DASSO atuyemo, akamenagura ibirahuri byayo, avuga ko ashaka kumwica.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules, yavuze ko uyu mugabo yateye umukozi wa DASSO amuziza ko yagize uruhare mu ifatwa rya mukuru we ukekwaho ibikorwa by'ubujura n'ubwambuzi.


Yagize ati: “Amakuru y’ibanze twamenye ni uko icyo bapfuye ari uko ari umwe mu bagize uruhare mu gufata mukuru we w'igihazi wagiye afatirwa mu batega abantu mu nzira akabambura, ndetse yaranatoboraga amazu y’abaturage.”


Yakomeje avuga ko nyuma y'uko mukuru wa Nambajimana afashwe, uyu mugabo yari yarahize umukozi wa DASSO, amushinja kuba yaragize uruhare muri iryo fatwa.


Ati: “Ubwo rero nyuma yo gufata uwo mwene nyina, aramuhigira ngo azamuhorera, ari na ko byaraye bigenze ubwo yateraga uwo mu DASSO mu masaha y’akagoroba.”


Nambajimana Jean Claude yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ku byaha akekwaho.