Hagenimana Bosco wo mu Mudugudu wa Wagisorora, Akagari ka Nyarugano, Umurenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, ari mu buzima bugoye ku buryo atabasha no kwigurira imyenda yo kwambara, kuko iyo afite ayihabwa n’abavandimwe be.


Uyu mugabo afite umuryango w’abana batandatu, ubuzima bwawo bukaba bugoye kubera kubura ibiribwa, imyambaro n’aho kuba heza. Mu rugo, Uwitonze Seraphine, uwo yita umugore we, ni we wenyine ukora kugira ngo ashakishe ibitunga umuryango.


Uwitonze avuga ko kubura aho kuba no kubona ibyo kurya, byiyongeraho kwita ku barwayi, biri mu bibazo bikomeye bahanganye na byo.


Yagize ati: “Waba udafite aho kuba, ntubone ibyo kurya, wabaho gute? Ndwaje abarwayi, ubuzima burangoye. Nubwo nakabaye umukene, uburwayi ndwaje ni bwo bunsubiza inyuma. Nsa n’umuntu wihebye, narabyakiriye.”


Hagenimana na we agaragaza ko ubukene afite butuma atabasha kwigurira imyambaro, ku buryo n’iyo yambara ayihabwa n’abavandimwe be.


Ati: “Urabona batagiye gusasa bakarwama? Ubu iyi myenda nambaye, ni abavandimwe bayimpa.”


Ikindi kibazo uyu muryango ufite ni inzu utuyemo, kuko imbere nta hantu heza ho kuba hafite, mu gihe amabati y'inzu na yo yarapfumutse.


Uwitonze avuga ko kubona ubufasha byabafasha kubona aho kuba ari kimwe mu byo yifuza cyane.


Ati: “Uwampa ubufasha, nabona aho kuba.”


Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko ibibazo ufite bibabaje, bagasaba ko wagobokwa ukabona ibiwufasha gukemura ibibazo by’ibanze.


Umwe mu baturage ati: “Uwamuha ibyo kurya n’aho kuba yaba akoze.”


Abaturage kandi bagaragaza ko n’imyambaro ari ikibazo kuri uyu muryango, cyane ko ufite abana batandatu na bo babayeho mu buzima bugoye.


Bateta Fororance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, avuga ko ubuyobozi buzi ibibazo uyu muryango ufite kandi ko bukomeje gukurikirana imibereho yawo.


Yagize ati: “Uwo muryango rwose turawuzi neza, turakomeza gukurikirana imibereho yabo nk’ubuyobozi. Ndetse no mu bintu binyicaje hano, nabonye ko barimo.”


Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruramba buvuga ko buzakomeza gukurikirana imibereho y’uyu muryango, mu gihe abaturage bakomeje kuwutabariza basaba ko wabona ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa, imyambaro n’aho kuba heza.