Hari abantu usanga bavuga ko batazi impamvu abandi batabakunda, mu gihe abandi bo usanga bisanzurwaho na benshi, baba abana, urungano cyangwa abakuze. Ibi bituma umuntu yibaza niba hari ababa bararemanywe kamere yo gukundwa cyangwa kwangwa, cyangwa niba imyitwarire yabo igira uruhare mu buryo abandi bababona.
Nubwo nta muntu ushobora gukundwa na buri wese, hari imyitwarire ishobora kugufasha kubaka umubano mwiza n’abandi, kugirana na bo icyizere no gukomeza ubucuti usanzwe ufite.
Muri iyi nkuru, turarebera hamwe ibintu wakora kugira ngo urusheho kubana neza n’abandi, kugira inshuti no kuzigumana.
1. Girira abandi uko wifuza ko bakugirira
Ibi bishobora kugaragara nk’ibyoroshye, ariko bisaba kwiyumanganya no kubanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo ukora.
Mbere yo kugira icyo ubwira cyangwa ukorera undi, jya wibaza uti: “Iyo ibi babinkorera, nabyakira nte?”
Niba udashimishwa no gutukwa, nawe irinde gutuka abandi. Niba wifuza kubahwa, ujye wubaha abo mubana, abo mukorana n’abo muhura. Iyo ugerageje gufata abandi mu buryo bwiza, bituma umubano wanyu urushaho kuba mwiza kandi bikakongerera icyizere bakugirira.
2. Fasha abandi uko ushoboye
Gufasha abandi ntibisaba kuba umukire cyangwa kugira ubushobozi budasanzwe. Hari igihe kumva umuntu ufite ikibazo, kumuhumuriza, kumugira inama cyangwa kumuba hafi biba ari ubufasha bukomeye.
Iyo umuntu akugishije inama, ujye ubanza umutege amatwi kugira ngo wumve neza ikibazo cye. Irinde guhora wibanda ku nyungu zawe gusa; gerageza no kwishyira mu mwanya w’abandi. Ubufasha butangwa bivuye ku mutima bushobora gukomeza ubucuti no kubaka icyizere hagati y’abantu.
3. Gira ubusabane n’abandi
Muri iki gihe, abantu benshi bamara umwanya munini kuri telefoni no ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo rimwe na rimwe bibagirwa kuganira n’abo bari kumwe.
Ushobora gusura umuntu ariko umwanya wose ukawumara kuri telefoni, cyangwa ugasangira urugendo n’undi muntu mutavuganye na rimwe. Ibi bishobora kugabanya amahirwe yo kumenyana no kubaka ubucuti.
Jya ushaka umwanya wo kuganira n’abandi, usuhuze abo muhuye kandi ugire uruhare mu biganiro. No ku mbuga nkoranyambaga ushobora kumenyana n’abantu bashya, ariko ujye witondera amagambo ukoresha n’uburyo uvugana na bo.
4. Tega amatwi abandi witonze
Gutega amatwi ni imwe mu nzira zifasha abantu kumva ko bahawe agaciro. Iyo umuntu akugannye ashaka kukubwira ikibazo afite, ujye umuha umwanya wo kuvuga utamuca mu ijambo cyangwa ngo uhite umucira urubanza.
Niba hari inama agusabye, jya umuha igitekerezo gishingiye ku byo wamuteze amatwi akubwira. Si ngombwa ko buri gihe umuha igisubizo cy’ikibazo cye; rimwe na rimwe, kumwumva no kumwereka ko utitaye ku kibazo cye ari ingenzi.
5. Jya ushima kandi ushimire abandi
Gushimira abandi ku byiza bakoze cyangwa ku mico myiza ubabonaho bishobora kubatera ibyishimo kandi bikarushaho kubegereza.
Ushobora gushimira uwo mukorana ku murimo yakoze neza, gushimira inshuti yawe ku bufasha yaguhaye cyangwa ukabwira umuntu ko hari ikintu yakoze ukishimira. Icyakora, ujye ushima ibivuye ku mutima kandi wirinde gushimagiza abantu ubeshya kugira ngo bakunde.
6. Kunda abandi kandi ugaragaze ko ubitayeho
Niba wifuza kubaka ubucuti, ntugategereze ko abandi ari bo bahora bakwegera. Nawe ujye ubasura, ubahamagare, ubabaze uko bamerewe kandi ubafashe igihe ubishoboye.
Urukundo n’ubucuti bigaragazwa n’ibikorwa bya buri munsi, nko kubaha abandi, kubitaho no kubaba hafi mu bihe byiza n’ibikomeye. Iyo abantu babonye ko ubazirikana kandi ukabaha agaciro, bishobora gufasha umubano wanyu gukomera.
7. Jya ugenzura uko witwara
Nta muntu udahura n’ibibazo cyangwa ngo ahora anezerewe. Ariko uburyo ugaragazamo uburakari n’agahinda bushobora kugira ingaruka ku bantu mubana.
Urugero, niba wagize umunsi mubi ku kazi, gerageza kudasohora uburakari bwawe ku bo mutabufitemo uruhare. Ibi ntibivuze guhisha amarangamutima yawe, ahubwo ni ukumenya kuyagaragaza mu buryo butabangamira abandi.
Kwiga kwihangana, kuganira ku bibazo utuje no gusaba imbabazi igihe wakoze ikosa bishobora kugufasha kubana neza n’abandi.
8. Ba uwo uri we kandi wubahe abandi
Kugira ngo abandi bakwemere, si ngombwa guhindura imico yawe yose ngo ube umuntu wifuza gushimisha buri wese. Ahubwo, jya uba inyangamugayo kandi werekane uwo uri we, unakomeze kunoza imyitwarire yawe.
Irinde kwigana abandi mu buryo butuma utakaza indangagaciro zawe. Nanone, kwemera uwo uri we ntibivuze kwanga gukosorwa. Ushobora gukomeza kuba uwo uri we kandi ugahindura imyitwarire ishobora kubangamira abandi.
Jya wubaha ibitekerezo, imico n’imbibi by’abandi, nubwo bitaba bihuye n’ibyawe.
9. Banza wiyubahe kandi wiyemere
Kwiyakira no kwiyubaha bigira uruhare mu buryo ubana n’abandi. Iyo uzi agaciro kawe, birushaho kukorohera kubaha abandi utabagereranya na we cyangwa ngo uhore ushaka ko bakwemeza ko uri umuntu mwiza.
Jya wisuzuma buri gihe, urebe imico myiza ikuranga n’aho ukeneye kwikosora. Ushobora no kwakira inama z’abantu bizeye, igihe bakubwiye imyitwarire yawe ishobora kubangamira abandi.
Kwikunda ntibivuze kwishyira hejuru cyangwa kumva ko uhora uri mu kuri. Ni ukwiyakira, kwiyubaha no gukomeza kwiteza imbere.
Kugira inshuti no gukundwa n’abandi ntibishingira ku isura, ubutunzi cyangwa kuba umuntu afite uburyo bwihariye bwo kwigarurira imitima y’abantu. Bishingira no ku myitwarire, kubaha abandi, kubatega amatwi, kubafasha no kubana na bo mu kuri.
Nubwo udashobora gushimisha buri wese, ushobora gukora ibishoboka kugira ngo wubake umubano mwiza kandi urambye. Tangira ku bintu bito ukora buri munsi, wibuke ko ubucuti bwiza busaba kwitabwaho n’impande zombi.











