Kugira ubwoya ku mubiri ni ibintu bisanzwe ku bantu bose, yaba abagore cyangwa abagabo. Icyakora, iyo umugore atangiye kugira ubwoya bwinshi, burebure kandi bukomeye ku bice by’umubiri bikunze kurangwa n’ubw’abagabo, bishobora kuba ikimenyetso cy’impinduka mu misemburo y’umubiri.


Iyi miterere izwi nka Hirsutism. Ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubusumbane bw’imisemburo, ibibazo birebana n’imikorere y’intanga ngore ndetse n’uruhererekane rw’imiterere y’umuryango.

Uruhare rw’imisemburo mu kongera ubwoya ku mubiri

Umubiri w’umugore n’uw’umugabo ukora imisemburo yitwa Androgens, ariko ikaba itaba ku rugero rumwe. Iyo iyi misemburo ibaye myinshi mu mubiri w’umugore cyangwa umubiri ukayumva cyane, bishobora gutuma agira ubwoya bwinshi, burebure kandi bukomeye ku bice bisanzwe birangwa n’ubw’abagabo.


Ubwo bwoya bushobora kugaragara ku munwa wo hejuru, ku kananwa, ku gatuza, ku nda no ku bindi bice by’umubiri.

Ibi bishobora gutuma umugore agira ubwoya bwinshi mu maso no ku bindi bice by’umubiri, bikaba byamubangamira mu mibereho ye ya buri munsi.

PCOS ni imwe mu mpamvu zishobora kubitera

Nk’uko tubikesha urubuga Healthline, imwe mu mpamvu zikunze gutera umugore kugira ubwoya bwinshi ni ikibazo cy’imikorere y’imisemburo n’intanga ngore kizwi nka Polycystic Ovary Syndrome (PCOS).


Iki kibazo gishobora gutuma umubiri ukora imisemburo ya Androgens ku rugero ruri hejuru, bigatuma umugore agira ubwoya bwinshi ku bice bimwe na bimwe by’umubiri.


Umugore ufite PCOS ashobora no kugira ibindi bimenyetso birimo imihango idahoraho, kwiyongera kw’ibiro ndetse n’ibibazo byo gusama.

Icyakora, kugira ubwoya bwinshi mu mubiri ntibihagije kugira ngo umugore ahite yemeza ko afite PCOS. Ni ngombwa kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’iyo miterere.

Imiterere y’umuryango na yo ishobora kubigiramo uruhare

Si buri mugore ugira ubwoya bwinshi aba afite ikibazo cy’ubuzima. Hari abababugira bitewe n’imiterere karemano y’umubiri wabo cyangwa uko imiryango bakomokamo iteye.


Iyo abagore bo mu muryango w’umuntu bafite imiterere yo kugira ubwoya bwinshi, na we ashobora kubugira bitewe n’uruhererekane rw’iyo miterere.

Muri iki gihe, kugira ubwoya bwinshi ntibivuze ko umugore afite indwara, cyane cyane iyo ari imiterere asanzwe afite kuva kera kandi nta bindi bimenyetso bihari.

Impinduka ziterwa n’imyaka na zo zishobora kugira uruhare

Uko umugore agenda akura, imikorere y’imisemburo yo mu mubiri irahinduka. Izi mpinduka zishobora gutuma ubwoya bwo mu maso burushaho kugaragara cyangwa bukiyongera.

By’umwihariko, mu gihe cyo gucura, impinduka ziba mu misemburo zishobora gutuma ubwoya bwo mu maso burushaho kugaragara.


Ni yo mpamvu hari abagore bashobora kuba batigeze bagira ubwoya bwinshi bakiri bato, ariko bakagenda babubona uko imyaka igenda ishira.

Kogosha ubwoya si byo bituma bwiyongera

Hari abantu bakunze kwibwira ko kogosha ubwoya bwo mu maso cyangwa ku bindi bice by’umubiri bituma burushaho kwiyongera no gukomera.


Icyakora, kogosha ubwoya ntibituma umubiri ukora ubundi bwinshi cyangwa ngo imizi yabwo ikomere. Ahubwo, iyo bwongeye kumera, bushobora kugaragara nk’ubukomeye bitewe n’uko buba bwaciwe ku mutwe wabwo.

Bityo, umugore ugira ubwoya bwinshi ntakwiye kwibwira ko kubugabanya ari byo bituma bwiyongera.

Ni ryari umugore akwiye kugana kwa muganga?

Nubwo kugira ubwoya ku mubiri ari ibisanzwe, ubwiyongere bwabwo mu buryo budasanzwe bushobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo cy’ubuzima gisaba kwitabwaho.


Umugore akwiye kugana kwa muganga iyo abonye ubwoya butangiye kwiyongera mu buryo butunguranye, bukamera vuba kandi bukaba bwinshi mu maso, ku gatuza cyangwa ku nda.


By’umwihariko, iyo ubu bwiyongere buherekejwe n’ibindi bimenyetso nko guhinduka kw’ijwi rikaba rinini, imihango guhinduka cyangwa guhagarara, kugira ibiheri byinshi mu maso n’izindi mpinduka zigaragaza ubusumbane bw’imisemburo, ni ngombwa kwisuzumisha.


Abaganga bashobora gukora ibizamini bitandukanye, birimo gupima urugero rw’imisemburo mu maraso, kugira ngo bamenye impamvu itera ubwo bwiyongere bw’ubwoya kandi batange ubuvuzi bukwiye.