Abantu batatu bo mu Murenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi, barimo umubyeyi n’umwana yari ahetse, bahitanywe n’amazi y’Umuvumba w’Umugezi wa Katabuvuga ubwo bageragezaga kuwambuka nyuma y’imvura nyinshi yari yaguye.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo abo baturage bari mu nzira bataha bavuye mu bikorwa byo gusenga mu gace kazwi nka Nyange, mu Butayu bw’Amazi.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko abo bantu bari bageze ahambukira umugezi wa Katabuvuga, bagasanga amazi yabaye menshi kubera imvura yari yaguye.
Ubwo bageragezaga kwambuka, amabuye bari bakandagiyemo yaranyereye, umwana wari uhetswe na nyina ku mugongo agwa mu mazi.
Abari kumwe n’uwo mubyeyi bagerageje kumurokora, ariko na bo birangira batwawe n’umuvumba.
Umuturage wo mu Murenge wa Gashonga yabwiye IGIHE ati “Ejo ino haguye imvura nyinshi. Hari abantu bari bagiye gusenga mu Butayu bw’Amazi buzwi nka Nyange. Umuvumba w’amazi uba mwinshi, ni ko bagiye gutaha bageze aho bambukira amabuye yo muri aka kagezi yari yanyereye, umubyeyi wari uhetse umwana yaranyereye, umwana arajishuka agwa mu mazi. Abari kumwe na we bagerageje kumutoragura, birangira na bo barohamye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje ko abantu batatu bahitanywe n’amazi y’umugezi wa Katabuvuga ubwo bari bawambuka.
Yagize ati “Ni byo, hari abaturage batatu baraye batwawe n’umugezi wa Katabuvuga ubwo bari bavuye mu mirimo yabo, bambuka umugezi urabatwara.”
SP Twajamahoro yasabye abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura, birinda kwambuka imigezi ifite amazi menshi ndetse no kugama ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati “Tuributsa abantu kwirinda kugama munsi y’ibiraro, munsi y’imikingo no munsi y’ibiti. Turabasaba kwirinda kugenda mu mivu y’amazi igihe imvura irimo kugwa cyangwa ikimara guhita, kandi bagakurikiza amabwiriza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) na Polisi.”
Imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama no ku Kigo Nderabuzima cya Isilamic, biherereye mu Murenge wa Bugarama.











