Abantu nibura batandatu barashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, hafi ya Kaminuza ya Delaware, mu gihe umujyi wa Newark wari wuzuye abantu bari mu birori byo kwizihiza Halloween.
Polisi yo muri Newark yatangaje ko iraswa ryabereye hafi y’isangano ry’imihanda ya East Main Street na Choate Street, ahagana saa yine n’iminota 13 z’ijoro (11:13 p.m.), hafi y’aho abantu benshi bari bateraniye mu tubari no muri resitora zo muri ako gace.
Abantu batandatu ni bo bemejwe ko barashwe, bose bajyanwa mu bitaro n’imodoka z’ubutabazi. Kugeza ku cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo, polisi yari itaratangaza amazina yabo cyangwa uko ubuzima bwabo buhagaze.
Abari muri ako gace bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu, abantu benshi batangira kwiruka bashaka aho bihisha.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abantu bambaye imyambaro itandukanye ya Halloween biruka mu muhanda, mu gihe abapolisi n’abatabazi bihutiraga kugera ahabereye iraswa.
Umutangabuhamya yabwiye CBS News ko yafashije umwe mu bakomeretse, akoresheje ishati ye kugira ngo akande igikomere cy’umusore wari warashwe mu nda, amufasha gukomeza kuba maso kugeza ubwo abakozi b’ubutabazi bahageraga.
Abayobozi ba Kaminuza ya Delaware bohereje ubutumwa bwihutirwa ku banyeshuri n’abandi bari hafi y’ikigo, babasaba kwirinda ako gace mu gihe iperereza ryari rikomeje.
Polisi ya Newark yatangaje ko kugeza ubu itaramenya icyateye iraswa, kandi ko nta makuru yari yatangajwe ku bakekwaho kurigira cyangwa ku bafashwe.
Abashinzwe umutekano basabye abantu bafite amashusho yafashwe na za camera z'umutekano, amafoto cyangwa andi makuru ashobora gufasha iperereza kuyatanga.
Umuhanda wa Main Street wafunzwe mu gihe abapolisi bakoraga iperereza, basuzuma aho amasasu yarasiwe n’ibindi bimenyetso bishobora kubafasha kumenya uko ibyabaye byagenze.
Polisi yavuze ko nta kibazo cy’umutekano cyari kigikomeje kibangamiye abaturage muri ako gace, nubwo iperereza ryari rikomeje.
Newark yari yuzuye abantu bari mu birori bya Halloween, by'umwihariko mu gace ka Main Street kari hafi ya Kaminuza ya Delaware.
Iraswa ryateye ubwoba abari muri ibyo birori, benshi bahita bataha cyangwa bashaka aho bihisha.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba abashwe bari abanyeshuri ba Kaminuza ya Delaware.
Abatangabuhamya babwiye ibitangazamakuru ko bamwe mu bakomeretse bashobora kuba bari mu kigero cy’imyaka 15 cyangwa 16, ariko polisi ntiyari yatangaza amakuru yemeza imyaka yabo.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iraswa, abarikekwaho n’aho baherereye.











