Esther Wanja Muthoni, Umunyakenyakazi w’imyaka 40 ukora akazi ko mu rugo muri Arabiya Sawudite, yakatiwe igihano cyo gukubitwa ibiboko 100 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina mbere y'uko ashyingirwa.


Ikinyamakuru The New York Times kigaragaza ko Muthoni yakatiwe mu kwezi k'Ukwakira 2026 n’urukiko rwo mu mujyi wa Riyadh.


Kivuga ko uyu mugore yari yarasamye nyuma yo kugirana umubano w’igihe gito n’umugabo ukomoka mu Misiri, ubwo nawe yakoraga akazi muri iki gihugu.


26184.webp

Muthoni yaje kubyara umuhungu, maze umuyobozi w’inyubako icumbikirwamo abakozi amenye ko Muthoni afite umwana, yahise amujyana kwa muganga anabazwa ibijyanye nuko yasamye.

Yasobanuye uko byagenze anavuga ko se w’umwana yari yaramaze kuva muri Arabiya Sawudite.


Nubwo Muthoni yaje kurekurwa, ntiyemerewe gusubira mu macumbi yari asanzwe abamo, bituma ajya kuba muri sitasiyo ya esanse.


Nyuma y’uko The New York Times ishyize ahagaragara iperereza ryayo rya mbere kuri iki kibazo, ikigo cya Maharah cyaje kumuha icumbi.


26237.jpg

Ku rundi ruhande, Ambasade ya Kenya nayo yamuhaye ibyangombwa byari kumufasha gusubira mu gihugu cye. Icyakora, ntiyashoboye guhita ataha kubera urubanza nshinjabyaha rwari rukimukurikiranyweho.


Muthoni yavuze ko mu gihe cy’urubanza yari afite umusemuzi, ariko ko atigeze ahabwa umunyamategeko wo kumwunganira no kumurengera imbere y’urukiko.


Nyuma y’iburanisha, urukiko rwamuhamije icyaha maze rumukatira igihano cyo gukubitwa ibiboko 100.