Amaduka nibura abiri yasahuwe mu mujyi wa Frankfurt mu Budage, nyuma y’uko imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro by’imibereho ihindutse urugomo mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.


Abantu bari bipfutse mu maso basenye ibirahure by’amaduka, binjira imbere bayasahura, mu gihe abandi bateye amabuye, amacupa n’ibikoresho biturika ku bapolisi n’abakozi batabazi.


Imyigaragambyo yari yateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko ryitwa Gen Z regelt, risobanura ngo “Gen Z irabyikemurira”.


Yabereye mu mijyi 34 irimo Berlin, Frankfurt na Munich, igamije gusaba ko hashyirwa amafaranga menshi mu burezi, ubuvuzi, kurengera ibidukikije n’izindi serivisi rusange, ndetse no kwamagana izamuka ry’ibiciro n’igitekerezo cyo kugarura itegeko rihatira urubyiruko gukora igisirikare.


Polisi ya Frankfurt yatangaje ko mu mujyi rwagati hari amaduka menshi yangijwe, ndetse ko hari abateye ibisasu bya Molotov ku bakozi b’ubutabazi. Yasabye abaturage kwirinda kugera mu gace k’umujyi rwagati cyangwa kuhava.


Mu mujyi wa Frankfurt, abigaragambyaga bamwe bateye iduka ricuruza intwaro, basenya ibirahure byaryo. Polisi yatangaje ko yafashe abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, ikanagaruza intwaro ebyiri zari zakuwe muri iryo duka.


Mu yindi mijyi, harimo Hamburg, hashyizweho za bariyeri zacanweho umuriro, mu gihe abapolisi bakoresheje amazi yotsa n’imyuka iryana mu maso mu rwego rwo gusubiza inyuma abari bateje akaduruvayo.


I Berlin, polisi yatangaje ko abapolisi 27 bakomeretse byoroheje mu bikorwa by’urugomo byakurikiye imyigaragambyo. Icyakora, igiterane cyari cyabereye hafi y’irembo rya Brandenburg, cyari cyitabiriwe n’abantu bagera ku 5.000, cyarangiye hafi nta kibazo gikomeye kibaye.

Ubudage2.webp

Mu mujyi wa Cologne na ho habaye amakimbirane n’inzego z’umutekano, mu gihe polisi yakomeje ibikorwa byo kugarura ituze.


Abateguye imyigaragambyo bavuze ko bashaka ko Leta ishyira imbere ibibazo bireba urubyiruko, cyane cyane imiterere mibi y’amashuri, ibura ry’abarimu, izamuka ry’ibiciro by’ubukode n’ibindi bikoresho by’ibanze.


Lina Friedrich, uvugira ihuriro Gen Z regelt, yavuze ko urubyiruko rushaka “amahoro n’ubwisanzure aho guhatirwa kujya mu ntambara”. Yongeyeho ko bashyigikiye ko hashyirwa amafaranga menshi mu burezi no mu buvuzi, kandi ko batifuza ko itegeko ryo guhatira abantu gukora igisirikare ryagaruka.


Umwe mu banyeshuri bo muri Berlin witwa Lara Breitenbach na we yavuze ko amashuri akeneye ishoramari ryiyongera, agaragaza ibibazo birimo ubwiherero budakora, ibikoresho byangiritse ndetse n’ibura ry’abarimu.


Abateguye imyigaragambyo bavuze ko ibikorwa byabo byagombaga kuba iby’amahoro, kandi ko batashyigikiye ibikorwa byo gusahura cyangwa kwangiza imitungo.


Roman Poseck, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Leta ya Hessen, Frankfurt iherereyemo, yavuze ko abantu bagera ku 100 bakekwaho kuba intagondwa z’ibumoso bari mu bagize uruhare mu bikorwa by’urugomo muri uwo mujyi.


Yavuze ko ibikorwa byabo bidakwiye gufatwa nk’intego y’abari baje kwamagana izamuka ry’ibiciro n’ibibazo by’uburezi.


Polisi n’abayobozi b’Ubudage bakomeje iperereza ku bantu bagize uruhare mu gusahura amaduka no gutera inzego z’umutekano. Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare wose w’abafashwe mu mijyi yose.


Mu mibare yatangajwe n’inzego za polisi, abigaragambyaga muri Frankfurt, Munich na Berlin bari bagera ku 18.000, mu gihe abateguye imyigaragambyo bari batangaje ko biteze ko hazitabira abantu benshi kurushaho.


Ibi bikorwa bibaye mu gihe mu bihugu bitandukanye by’u Burayi hakomeje imyigaragambyo y’urubyiruko ishingiye ku izamuka ry’ibiciro, imishahara idahagije, ibibazo by’uburezi n’imitangire ya serivisi rusange.


Nubwo ibikorwa byo ku manywa mu Budage byari byiganjemo amahoro, urugomo rwabaye mu masaha y’umugoroba rwongeye gukangurira abayobozi gukaza ingamba zo kurinda abaturage n’imitungo yabo.