Abantu batatu bapfuye nyuma y’uko kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere hafi y’Ikibuga cy’Indege cya McMinnville Municipal Airport, giherereye muri Leta ya Oregon, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ahagana saa munani n’iminota 10 z’amanywa (2:10 p.m.) ku isaha yaho, mu gace kari hafi y’umuhanda wa Highway 233, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa McMinnville.
Nk’uko Polisi y’Akarere ka Yamhill yabitangaje, kajugujugu zagonganiye mu kirere zari ubwoko bwa Robinson R22 yo mu 1995 na Airbus AS350B3 yo mu 2018. Nyuma yo kugwa mu murima uri hafi y’umuhanda, inzego z’ubutabazi n’iz’umutekano zemeje ko abantu batatu bari muri izo ndege bose bapfuye.
Muri abo bapfuye harimo Maddie Aasbo, wari ufite imyaka 22, ukomoka muri Leta ya Texas, akaba yari umwarimu wigishaga gutwara kajugujugu, ndetse n’umunyeshuri wigaga kuzitwara ukomoka mu Bwongereza. Polisi yatangaje ko izina ry’uwo munyeshuri ritari ryatangazwa mu gihe hakorwa igikorwa cyo kumenyesha umuryango we.
Undi wahitanywe n’iyi mpanuka ni Tyler Delane Sturdevant, wari ufite imyaka 38, uturuka mu Mujyi wa Newberg muri Oregon, akaba ari we wari utwaye kajugujugu ya Airbus AS350B3.
Polisi ya Yamhill yatangaje ko abapolisi, abashinzwe umutekano wo mu muhanda n’abatabara indembe bahise batabara nyuma yo kumenyeshwa iby’iyi mpanuka.
Inzego z’iperereza zirimo Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili (FAA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza ku mpanuka z’ubwikorezi (NTSB) zahise zitangira gukurikirana ibyabaye kugira ngo hamenyekane icyateye izo kajugujugu kugongana.
Imwe muri kajugujugu zakoze impanuka yari ifitanye isano na Jerry Trimble Helicopters, ishuri ryigisha abantu gutwara kajugujugu rikorera ku Kibuga cy’Indege cya McMinnville Municipal Airport.
Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, iyi kompanyi yavuze ko ibabajwe cyane n’iyi mpanuka, inihanganisha imiryango y’abayiguyemo n’abandi bose bayigizweho ingaruka.
Yongeyeho ko iri gufatanya n’inzego z’umutekano, FAA na NTSB mu iperereza rigamije kumenya icyateye impanuka.
Ikinyamakuru Associated Press (AP) cyatangaje ko iyi mpanuka yatumye umuhanda wa Highway 233 ufungwa mu gace kari hafi y’aho yabereye, mu gihe inzego z’ubutabazi n’iz’iperereza zakoraga akazi kazo.
Kugeza ubu, icyateye kajugujugu zombi kugongana mu kirere ntikiramenyekana. NTSB ni yo iyoboye iperereza, mu gihe FAA na yo ikomeje gufatanya na yo mu kumenya uko impanuka yabaye.












