Umwana umwe yapfuye, abandi barenga 20 bajyanwa mu bitaro nyuma yo guhabwa imiti ivura igicuri mu mwanya w’iy’inzoka zo mu nda, mu gikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuzima cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Kabwangasi Health Centre III, mu Karere ka Butebo, mu Burasirazuba bwa Uganda.


Nk’uko Ukweli Times yabitangaje, abana bagera kuri 25 ni bo bakekwaho guhabwa umuti wa Carbamazepine, ukoreshwa mu kuvura indwara y’igicuri, aho guhabwa Mebendazole ikoreshwa mu kuvura inzoka zo mu nda.


Nyuma yo guhabwa iyo miti itari yo, abana barenga 20 bajyanywe mu Bitaro bya Mbale Regional Referral Hospital kugira ngo bitabweho n’abaganga. Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza ko muri abo bana, 16 bari bakiri mu cyiciro cy’abarwayi barembye cyane, bakurikiranirwa hafi n’abaganga.


Umwana umwe mu bagizweho ingaruka n’iri kosa yaje kwitaba Imana ari mu bitaro, mu gihe abandi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.


Ishyirahamwe ry’Abahanga mu bya Farumasi muri Uganda (Pharmaceutical Society of Uganda - PSU) ryagaragaje impungenge kuri iki kibazo, rivuga ko ari ubwa kabiri mu gihe cy’amezi arindwi ikibazo nk’iki kibaye mu Karere ka Butebo, nyuma y’ikindi cyabaye muri Werurwe 2026.


Umunyamabanga w’iryo shyirahamwe, Dr Stephen Lutoti, yavuze ko kuba ikibazo nk’iki cyongeye kubaho bigaragaza intege nke zishobora kuba ziri mu micungire y’imiti, cyane cyane mu kuyibika, kuyishyiraho ibirango no kuyigenzura mbere yo kuyitanga.


Yasobanuye ko Carbamazepine ari umuti ugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubwonko n’imyakura, kandi ushobora guteza uburozi bukomeye ku bana iyo ukoreshejwe nabi. Yashimangiye ko imiti igomba gucungwa n’ababifitiye ubumenyi mu bya farumasi.


Iri shyirahamwe ryagaragaje kandi ko Akarere ka Butebo katagira umukozi w’inzobere mu bya farumasi ku rwego rw’akarere, kakaba gashingira kuri serivisi zituruka i Mbale mu kugenzura imicungire y’imiti.


PSU yasabye ko buri karere kagira inzobere mu bya farumasi ishinzwe kugenzura imicungire y’imiti, ndetse ko mu bikorwa byo gutanga imiti mu baturage hajya habamo abakozi babifitiye ubumenyi kugira ngo hagenzurwe neza umuti, ikirango cyawo n’igipimo kigomba gutangwa.


Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Allan Ssempebwa, na we yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana ibyabaye kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ababigizemo uruhare.


Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye abana bahabwa imiti itari yo, ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo ibyago nk’ibi bitazongera kubaho.


Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro ko kugenzura imiti mbere yo kuyitanga, kuyibika mu buryo bukwiye no gukoresha abakozi babifitiye ubumenyi kugira ngo umutekano w’abarwayi, by’umwihariko abana, urindwe.