Inkongi y’umuriro yibasiye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu TCC riherereye mu Karere ka Ngoma, yangiza ibikoresho bitandukanye birimo ibitanda 72 by’abanyeshuri b’abahungu, ariko kubw'amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.
Iyi nkongi yabayeho mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, yibasira inyubako yari isanzwe iraramo abanyeshuri b’abahungu (Réfectoire) ndetse n’igice cy’inyubako gisanzwe gikoreshwa mu gufatirwamo amafunguro y'abanyeshuri (Dortoir).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yatangaje ko umuriro wangije ibikoresho byose byari mu macumbi y’abanyeshuri b’abahungu, birimo ibitanda 72 n’ibindi bikoresho byari muri iyo nyubako.
Yasobanuye ko nubwo umuriro wageze no mu gice cy’inyubako gifatirwamo amafunguro, ibikoresho byari muri icyo cyumba byabashije gukurwamo ntibigire icyo biba.
Ati: “Ni byo koko igice cy’iri shuri cyahiye, hahiye igice cyararagamo abanyeshuri b’abahungu, harimo ibitanda 72, mu gihe ikindi gice cyariragamo abanyeshuri bose ariko cyo ibikoresho byarimo byakuwemo. Ibyangiritse ni ibyari mu gice abanyeshuri bararamo kuko ibyarimo byose byahiye.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyi nkongi yibasiye ishuri mu gihe abanyeshuri bose bari mu masomo, bituma nta muntu uhitanwa na yo cyangwa ngo imukomeretse.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise itabara ikazimya umuriro, bigatuma utagera ku bindi bice by’ishuri kandi bikarinda gutuma hagira ibintu birushaho kwangirika.
Yahumurije kandi ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri, ababwira ko nta mwana wagize ikibazo, anavuga ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ibikoresho by’ibanze abanyeshuri bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagize ati: “Ababyeyi bafite abana kuri iri shuri twababwira ko nta mwana n’umwe wari uri muri iyi nyubako, ubu turi kumwe n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa tugiye kureba uko babona bimwe mu bikoresho by’ibanze kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze, bakomeze amasomo.”
Nkuko byemejwe n'Umuyobozi w'Akarere, kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.
Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bireba zatangiye iperereza rigamije kumenya icyayiteye.











