Urubuga nkoranyambaga rwa UWA Social rwateguye irushanwa ryiswe "UWA African Food Festival 2026" , rigamije guha Abanyafurika amahirwe yo kumenyekanisha amafunguro gakondo y’ibihugu byabo, gusangira umuco no kugaragaza amateka n’agaciro k’ibiribwa biranga umugabane wa Afurika.


Iri rushanwa rizatanga ibihembo byose hamwe bingana na 200 by’amadolari ya Amerika ($200) asaga ibihumbi 295 mu mafaranga y'u Rwanda, aho abantu 10 bazatoranywa hashingiwe ku mubare w’abarebye ubutumwa bwabo, nyuma y’uko UWA Social igenzuye ko bwujuje ibisabwa bakazagabanywa ayo mafaranga.


Uretse kuba amahirwe yo kumenyekanisha amafunguro gakondo, iri rushanwa rinagamije guteza imbere ubusabane hagati y’Abanyafurika, binyuze mu gusangira ubumenyi ku biribwa, uburyo bitegurwa n’inkuru z’amateka n’umuco bibiherekeza.

Uko wakwitabira UWA African Food Festival 2026


Kwitabira iri rushanwa ntibisaba ibintu byinshi. Icyo usabwa ni ukuba ufite konti kuri UWA Social no gukurikiza amabwiriza yashyizweho.


Dore intambwe ugomba gukurikiza:

  1. Fungura konti yawe kuri UWA Social, maze ukore ubutumwa runaka bushya (Post).

  2. Aho uhitamo icyiciro cy’ubutumwa (Topic), hitamo icyiciro cya ART.

  3. Shyiraho ifoto cyangwa videwo by’umwimerere bigaragaza ifunguro gakondo ushaka kumenyekanisha.

  4. Vuga izina ry’iryo funguro, igihugu rikomokamo, akarere cyangwa umuryango usanzwe uritegura.

  5. Sobanura uko ritegurwa, ibirigize n’umumaro waryo. Garagaza impamvu rifite agaciro kihariye mu muco w’aho rikomoka.

  6. Ongeraho aho uherereye, maze ushyire kuri ubwo butumwa hashtag imeze itya: #UWAAfricanFoodFestival2026.


Abazitabira iri rushanwa bashobora kandi gutumira inshuti zabo kugira ngo zirebe ibyo batangaje, zibisangize abandi bityo ubwo butumwa bigaragare ko bwarebwe n'abantu benshi kandi bigire n'uruhare muri iyo gahunda igamije kumenyekanisha amafunguro gakondo yo muri Afurika.

Abantu 10 bazahabwa ibihembo bya $20 buri wese


Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwitabira iri rushanwa, UWA Social yashyizeho ibihembo byose hamwe bingana na $200.


Abantu 10 bazaba bakoze ubutumwa bwujuje ibisabwa kandi bukarebwa n’abantu benshi kurusha ubundi ni bo bazahabwa ibihembo, nyuma y’igenzura rizakorwa na UWA Social.


Buri muntu uzatsinda azahabwa amadolari asaga 20 ($20) ayo akaba agera ku bihumbi 29 mu mafaranga y'u Rwanda.

Amabwiriza azitabwaho


UWA Social yashyizeho amabwiriza azakurikizwa n’abifuza kwitabira iri rushanwa kugira ngo irushanwa rizagende neza.


Muri yo harimo gukoresha amafoto cyangwa amashusho by’umwimerere, yafashwe cyangwa yateguwe na nyir'ubwite. Umuntu yemerewe gutangaza ubutumwa burenze bumwe, ariko ntashobora gutsindira ibihembo birenze kimwe.


Abazatsinda bazatoranywa hashingiwe ku mubare w’abarebye ubutumwa bwabo, umaze kugenzurwa na UWA Social. Gukoresha uburyo bw’uburiganya bugamije kongera umubare w’abarebye ubutumwa (Views) birabujijwe.

Igihe cy'irushanwa


UWA African Food Festival 2026 yatangiye ku itariki ya 2 Ugushyingo 2026, iteganijwe gusoza, tariki ya 25 Ugushyingo 2026.


Abazatsinda bazatangazwa ku itariki ya 27 Ugushyingo 2026.


Abifuza kwitabira barashishikarizwa gukomeza gutangaza ubutumwa bwabo no gukurikira amatangazo ya UWA Social kugira ngo batazacikanwa n’andi makuru ajyanye n’iri rushanwa.

Afurika, iwanyu muteka iki?


Iri rushanwa ritegerejweho guhuza Abanyafurika binyuze mu biribwa gakondo biranga ibihugu n’imiryango itandukanye.


Urugero, Abanyarwanda bashobora kwereka Abanyanijeriya uko bategura amafunguro yabo gakondo, na bo bakerekana ibyokurya biranga igihugu cyabo.


Abanya-Uganda, Abanyakenya, Abatanzaniya, Abarundi, Abanyekongo n’abandi Banyafurika na bo bashobora gusangiza abandi uburyo bategura amafunguro yabo n’amateka yayo.


Buri funguro rifite umwihariko waryo, haba mu birigize, uburyo ritegurwa, inkomoko yaryo cyangwa umwanya rifite mu muco w’abarikunda.


Binyuze muri iri rushanwa, UWA Social iha abantu urubuga rwo gusigasira umurage w’ibiribwa gakondo, kumenyekanisha umuco w’ibihugu byabo no gusangira ubumenyi n’abandi Banyafurika ndetse n’abatuye hirya no hino ku Isi.


Abifuza kwitabira bashobora gukuramo porogaramu ya UWA Social kuri Google Play Store bakoresheje iyi link:

https://play.google.com/store/apps/details?id=com.uwasocial.a

Ntukarye gusa amafunguro gakondo y’iwanyu; yamenyekanishe, uyasangize abandi kandi ubabwire inkuru n’umurage biri inyuma yayo.


UWA African Food Festival 2026 ni amahirwe yo kugeza umuco wawe ku bandi Banyafurika no ku Isi yose.