Kenya yatangaje ko nta murwayi wa Ebola ugihari nyuma y’uko abantu barindwi bari baranduye iyi ndwara bakize bose, bakava mu bitaro. Ibi byatangije igihe cy’iminsi 42 igihugu kigomba kumara gikurikiranwa mbere yo gutangazwa ku mugaragaro ko cyatsinze Ebola.
Leta ya Kenya yatangaje ko abarwayi bose barindwi bari barasanzwemo virusi ya Ebola bakize, nyuma yo kuvurwa mu bitaro bakaza gusezererwa.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yavuze ko abarwayi batanu basezerewe ku wa 3 Ugushyingo 2026, undi asezererwa ku wa 6 Ugushyingo, mu gihe umurwayi wa nyuma yasezerewe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026.
Yasobanuye ko n’abantu 135 bari barahuye n’umurwayi wazanye Ebola muri Kenya barangije gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima, bakarekurwa nyuma yo kumara igihe bagaragazwa ko bashobora kuba baranduye.
Nubwo nta murwayi wa Ebola ugihari, inzego z’ubuzima muri Kenya zavuze ko zizakomeza ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.
Muri izo ngamba harimo gukomeza gusuzuma ubuzima bw’abagenzi binjira mu gihugu banyuze ku mipaka n’ahandi hantu 26 hagenewe kwinjirira no gusohoka mu igihugu.
Kugeza ubu, abagenzi barenga 760.000 bamaze gusuzumwa muri ibyo bice, mu rwego rwo gutahura hakiri kare umuntu wese ushobora kuba yanduye virusi ya Ebola.
Ebola yagaragaye bwa mbere muri Kenya ku wa 3 Ukwakira 2026. Muri iki cyorezo, igihugu cyari cyatangaje abantu icyenda banduye iyi ndwara, barimo barindwi bemejwe ko bayanduye, ndetse n’impfu ebyiri zayihujwe na zo.










