Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu biganiro hagati ya Ukraine n'Uburusiya mu batanze igitekerezo cy'uko Ukraine yakura ingabo zayo zisigaye mu karere ka Donbas, hanyuma na yo ikemererwa kwinjira mu muryango wa OTAN/NATO, nk'uko Perezida Zelensky yabivuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Ugushyingo,2026.
Amerika ntiremeza ayo magambo ya Zelensky, ariko umwe mu bategetsi bayo waganiye na BBC yagize ati:
"Ibitekerezo bitandukanye biracyari kuganirwaho, ariko amasezerano ya nyuma agomba kwemerwa n'impande zompi".
Zelensky yavuze aya magambo nyuma y'uko intumwa za Amerika zihuye na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya hamwe na Zelensky mu gushaka uburyo bwo kurangiza intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine.
Ukraine imaze igihe kirekire yifuza kwinjira muri OTAN, Uburusiya na bwo bumaze igihe buvuga ko budashobora kwemera undi munyamuryango wa OTAN ku marembo yabwo.
Muri Gashyantare 2022, Uburusiya bwatangije intambara kuri Ukraine, ubu bukaba bugenzura igice kinini cya Donbas, akarere kazwi cyane mu by'inganda.
Ni mu gihe Zelensky na we adahwema kuvuga ko Ukraine itazigera irekura ubutaka bwayo.
Ku wa kane, intumwa za Amerika Jared Kushner na Steve Witkoff zagiye i Dublin muri Irlande guhura na Zelensky, nyuma yo guhura na Putin i Moscow.
Kugira ngo habe amasezerano y'amahoro, Uburusiya busaba ko igisirikare cya Ukraine kigabanywa, ikarekura ubutaka, kandi ikemera kudahengamira ku ruhande urwo ari rwo rwose.
Ukraine yanze icyo cyifuzo cy'Uburusiya, ivuga ko byatuma igihugu kidashobora kwirwanaho mu gihe yaba yongeye guterwa.
Uretse Amerika, hari n'ibindi bihugu bya OTAN bifite amakenga ku bijyanye no kwemerera Ukraine kwinjira muri uyu muryango kuko byakwangiza ubucururuzi hagati y'Uburayi n'Uburusiya.

Abasesenguzi nka Lilly Min-Chen Lee na Kateryna Bondar bavuga ko intumwa za Amerika zari ziri kugerageza kumenya aho Ukraine ihagaze ku kibazo cy'ubutaka bwa Donbas bambuwe n'Uburusiya.
Zelensky aherutse kuvuga ko abahuza b'Abanyamerika babona ko Kyiv ikwiye kwemera gutanga ubutaka kugira ngo haboneke amahoro. .
Ukraine yo yemeza ko Uburusiya bufite inyota irenze kure cyane ikibazo cya Donbas, kandi imaze igihe ibona ko Donbus ari yo nyishyu yonyine y'umutekano wayo.
Uburusiya ubu bugenzura hafi kimwe cya gatanu cy'ubutaka bwa Ukraine, harimo igice kinini cy'intara za Donetsk na Luhansk zigize Donbas.











