Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwakiriye Jean Léonard Teganya, yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu 1994.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026, Ubushinjacyaha Bukuru bwavuze ko Teganya yashyikirijwe u Rwanda nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Teganya yashyiriweho inyandiko imushinja (indictment) n'Ubushinjacyaha Bukuru mu 2014, akekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu mujyi wa Butare, ubu ubarizwa mu Karere ka Huye.
Jean Léonard Teganya yavukiye mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y'Iburengerazuba mu 1971.
Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yigaga ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare, akaba ari naho yakoreraga imenyerezamwuga (internship) mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.
Amakuru yatangajwe n'Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko Teganya yari yarabaye umunyeshuri wigaga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, ndetse ko mu gihe cya Jenoside yari mu bagize ishyaka MRND n'umutwe w'Interahamwe.
Teganya yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014, avuye muri Canada aho yari amaze igihe aba nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1994.
Ku wa 3 Kanama 2014, inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika zamusanze hafi y'umupaka wa Amerika na Canada, atangira gukurikiranwa n'ubutabera azira guhisha amakuru ajyanye n'uruhare yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Nyuma yo kwambuka umupaka anyuze mu gace ka Houlton, muri Leta ya Maine, agasaba ubuhungiro muri Amerika.
Ku wa 1 Nyakanga 2019, ni bwo Urukiko rwo muri Amerika rwamukatiye igifungo cy'amezi 97 angana n'imyaka 8 irengaho ukwezi kumwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha bibiri byo gushaka kubona ibyangombwa by'ubuhunzi hakoreshejwe uburiganya n'ibyaha bitatu byo kubeshya mu gihe yari mu rukiko.
Ubutabera bw'u Rwanda bwashimiye Amerika
Mu itangazo ryabwo, Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwashimiye inzego z'ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye zagize mu kohereza Teganya mu Rwanda.
Bwavuze ko ubu bufatanye bushingiye ku bufatanye mu by'amategeko, kurwanya umuco wo kudahana no gutuma abakorewe ibyaha bya Jenoside babona ubutabera.
Gukomeza gushakisha no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije kurwanya umuco wo kudahana, gutuma abakekwaho ibyo byaha bagezwa imbere y'ubutabera, no guha ubutabera abarokotse Jenoside n'imiryango y'abayiguyemo.











