Abantu umunani biciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bakekwa kuba abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabaab ukorera muri Somalia, mu Ntara ya Mandera, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya.
Iki gitero cyabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu gace ka Hagarsu, ku muhanda uhuza Arabia na Lafey, mu Ntara ya Mandera ihana imbibi na Somalia.
Amakuru yatangajwe n’inzego za Polisi agaragaza ko mu bishwe harimo abapolisi babiri b’inyongera (National Police Reservists), abakozi batanu bakoraga imirimo yo kubaka umuhanda n’umushoferi wari utwaye ikinyabiziga bari barimo.
Abishwe bari mu itsinda ryakoraga ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Mandera-Arabia-Lafey, rikaba ryari riherekejwe n’abashinzwe umutekano.
Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero gitunguranye kuri icyo kinyabiziga, barasa abari bakirimo. Abantu barindwi bahise bapfira aho igitero cyabereye, mu gihe umushoferi na we yaje gupfa nyuma yo gukomereka bikomeye.
Ubuyobozi bwa Polisi muri Mandera bwatangaje ko itsinda ry’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano ryoherejwe gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero no gukora iperereza ku cyabaye.
Abapolisi bavuze ko abakoze icyo gitero bakekwa kuba abarwanyi ba Al-Shabaab, nubwo iperereza ryagombaga gukomeza kugira ngo hamenyekane neza ababigizemo uruhare.
Ibitero bikomeje kugaragara hafi y’umupaka wa Somalia
Iyi ntara ya Mandera iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya, ikaba ihana imbibi na Somalia. Ni agace kamaze igihe kagaragaramo ibitero bikunze gukekwa ko biba byakozwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab.
Umutwe wa Al-Shabaab ukorera muri Somalia, aho umaze imyaka myinshi ugaba ibitero ku basirikare, abapolisi ndetse n’abaturage bo muri Somalia no mu bice bya Kenya byegereye umupaka.
Ibitero byo muri Mandera byagiye bigira ingaruka ku baturage n’imishinga y’ibikorwa remezo, cyane cyane imirimo yo kubaka imihanda ikorerwa mu bice byegereye umupaka.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2026, abantu batanu barimo abapolisi bane na bo bishwe mu gitero cyagabwe n’abantu bakekwaho kuba abarwanyi ba Al-Shabaab hafi y’umujyi wa Lafey.
Lafey iherereye hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia, ku ntera y’ibilometero 10 uvuye kuri uwo mupaka.
Ibi bitero byatumye inzego z’umutekano zikomeza gukaza ingamba zo gukurikirana ibikorwa by’abantu bitwaje intwaro muri ako karere.
Igitero giheruka cyahitanye abantu umunani cyongeye kugaragaza imbogamizi z'umutekano Kenya ihura na zo mu turere twegereye Somalia, aho n’abakozi bakora imishinga y’iterambere bashobora kugabwaho ibitero.
Iperereza ku cyabaye rirakomeje mu gihe inzego z’umutekano zishakisha abakekwaho kugaba icyo gitero.











