Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye urukiko gutegeka inzego z’amatora muri Leta ya Alaska kubika no gutandukanya impapuro z’itora zose zigaragaza ko uwazitanze yashyize ku rutonde umukandida witwa Daniel J. Sullivan.
Iyi minisiteri ivuga ko ishaka gusuzuma niba hari abatora bashobora kuba baribeshye, bagatora uwo mukandida kubera ko izina rye risa n’iry’Umusenateri Dan Sullivan, uhagarariye Alaska mu ishyaka ry’Aba-Republicans.
Iki cyifuzo cyatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, mu rubanza rwari rwatangijwe na Minisiteri y’Ubutabera. Yasabye ko icyemezo cy’urukiko gitangwa bitarenze ku wa Mbere, mu gihe amatora rusange ateganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo.
Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, abunganira Leta bavuze ko hakenewe kubikwa ukwawo amajwi yashyizwe kuri Daniel J. Sullivan kugira ngo hagenzurwe niba yaratewe n’urujijo rw’abatora.
Abayobozi bashinzwe amatora muri Alaska barwanya icyo cyifuzo, bavuga ko impapuro z’itora ziba zivanze mu dusanduku tw’amajwi ku buryo kuzitandukanya hashingiwe ku mukandida watowe bishobora kubangamira ibanga ry’itora.
Banavuga ko inzego z’amatora zafashe ingamba zo gutandukanya abo bakandida bombi ku rupapuro rw’itora.
Umusenateri uri ku mwanya, Dan S. Sullivan, agaragazwa nk’umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Republicans ndetse n’uri ku butegetsi. Undi mukandida, Daniel J. Sullivan Jr., agaragazwa nk’utagira ishyaka abarizwamo.
Alaska ikoresha uburyo bw’amatora buzwi nka ranked-choice voting, aho abatora bashobora gutondeka abakandida bakurikije abo bahitamo. Abayobozi ba Leta bavuga ko ubwo buryo butuma umuntu ashobora no gushyira abo bakandida bombi ku rutonde rw’abo ahisemo.
Mu kindi gikorwa cyabaye kuri uwo munsi, umushinjacyaha mukuru wa Leta muri Alaska, Michael J. Heyman, yatangaje ko inzego z’ubutabera zimaze amezi zikora iperereza ku bakekwaho umugambi wo kuyobya abatora binyuze mu gushyira umukandida ufite izina risa n’iry’Umusenateri Dan Sullivan ku rupapuro rw’itora.
Heyman yavuze ko amakuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru The New York Times ku ruhare rushobora kuba rwaragize abantu bo mu kwiyamamaza kwa Mary Peltola mu gushaka Daniel J. Sullivan, yatumye ibikorwa by’iperereza byiyongera.
Icyakora, umushinjacyaha yanze gutangaza ibyaha bishobora kuba bikorwaho iperereza cyangwa abantu byibasiye. Yashishikarije abaturage bafite amakuru ashobora gufasha iperereza kuyatanga.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko abashinjacyaha batanze impapuro zisaba inyandiko n’ibindi bimenyetso, ndetse bagasaba ko inyandiko zimwe zibikwa mu gihe iperereza rikomeje. Nta muntu uraregwa icyaha muri uru rubanza kugeza ubu.
Mary Peltola, umukandida w’Aba-Democrats uhanganye na Dan Sullivan, yahakanye ko yaba yaragize uruhare mu gushaka Daniel J. Sullivan cyangwa ko yari azi umugambi uwo ari wo wose wo kuyobya abatora.
Ishyaka ry’Aba-Democrats n’akanama gashinzwe gufasha abakandida baryo mu matora ya Sena na byo byahakanye kugira uruhare muri icyo gikorwa.
Daniel J. Sullivan na we yahakanye ko yaba yarashyizwe ku rupapuro rw’itora agamije kwitiranywa n’Umusenateri Dan Sullivan, avuga ko ashaka guha abatora b’aba-Conservatives ubundi buryo bwo guhitamo.
Perezida Donald Trump yasabye ko Peltola n’uyu mukandida bakurikiranwa mu butabera. Yavuze kandi ko ari we wasabye Minisiteri y’Ubutabera gutanga ikirego kijyanye n’aya matora.
Iperereza n’ikirego byatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera byateje impaka ku ruhare inzego za Leta zishobora kugira mu matora, cyane cyane mu gihe habura iminsi mike ngo abaturage bajye gutora.
Amatora yo muri Alaska ari mu ashobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ishyaka rizagira ubwiganze muri Sena ya Amerika.











