Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashobora kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu, nyuma yo gutangaza ko aramutse abaye Visi Perezida, Guverinoma yayoborwa hakurikijwe amahame n’imikorere ya gisirikare.
Mu butumwa yatanze, Muhoozi yavuze ko mu gihe yaba ahawe inshingano zo kuba Visi Perezida, imiyoborere ya Uganda yakurikiza uburyo bwa gisirikare burangwa na gahunda, gukurikiza amabwiriza no kubazwa inshingano.
Yagaragaje ko muri ubwo buryo, imikorere idahwitse n’ibitagenda neza bitakomeza kwihanganirwa, ashimangira ko hakenewe imiyoborere ishingiye ku gukurikiza gahunda no gushyira mu bikorwa ibyemezo.
Aya magambo yakuruye amatsiko ku bijyanye n’uruhare Gen. Muhoozi ashobora kugira muri politiki ya Uganda, cyane ko asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu.
Uko Visi Perezida agenwa muri Uganda
Itegeko Nshinga rya Uganda riteganya ko Visi Perezida agenwa na Perezida wa Repubulika, hanyuma bikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Visi Perezida afite inshingano zo gufasha Perezida mu miyoborere y’igihugu, ndetse ashobora kumusimbura mu nshingano igihe adahari cyangwa atabashije kuzikora, hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Nubwo amagambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba yaciye amarenga ku kuba ashobora kwifuza umwanya wa Visi Perezida, kugeza ubu nta tangazo ryemewe n’inzego za Leta ya Uganda ryemeza ko yagenewe uwo mwanya.











