Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe ku mugaragaro n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu muhango wabereye mu ngoro y’Umwami iri i Phnom Penh, ku wa 13 Ugushyingo 2026.
Uyu muhango wabaye mu gitondo, mu rwego rwo gutangiza uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya.
Nyuma yo kwakirwa ku rwego rw’Igihugu, Umwami Norodom Sihamoni yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida Kagame, mu muhango uzwi nka Royal Audience, ukorwa mu rwego rw’imikoranire isanzwe hagati y’abakuru b’ibihugu n’abami.
Uru ruzinduko rugamije gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Cambodia, binyuze mu biganiro n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Cambodia bikomeje kwagura ubufatanye
Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bufatanye bumaze kugaragarira mu nzego zirimo dipolomasi n’imari.
Mu Ugushyingo 2025, u Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano agamije gushyiraho uburyo bwo kugirana ibiganiro hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, ndetse no korohereza abafite pasiporo za dipolomasi n’iz’akazi mu bijyanye no kubona viza.
Muri Mata 2023, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Banki Nkuru ya Cambodia na zo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere urwego rw’imari.
Muri Gicurasi 2026, izo banki zatangaje ubundi bufatanye bugamije koroshya uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ubu bufatanye bugaragaza inzego zitandukanye ibihugu byombi bikomeje kwaguriramo imikoranire.
Cambodia, igihugu gifite amateka akomeye y’ubwami
Cambodia ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, gifite amateka akomeye ajyanye n’Ubwami bwa Khmer bwabayeho hagati y’ikinyejana cya cyenda n’icya cumi na gatanu.
Ubu bwami bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubuhanzi, imyubakire, ubuhinzi n’imiyoborere muri aka karere. Kimwe mu bimenyetso bikomeye by’ayo mateka ni Angkor Wat, ingoro y’amateka yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba izwi cyane ku Isi.
Iki gihugu kandi cyanyuze mu bihe bikomeye hagati ya 1975 na 1979, ubwo ubutegetsi bwa Khmer Rouge bwakoraga ubwicanyi ndengakamere, bugateza inzara n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Kugeza ubu, Cambodia ni ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga. Umwami Norodom Sihamoni yagiye ku ngoma mu 2004, asimbuye se Norodom Sihanouk.
Umwami ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubusugire bw’igihugu, mu gihe imiyoborere ya buri munsi ishingiye kuri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe. Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’imitwe ibiri, ari yo National Assembly na Senate.
Mu rwego rw’ubukungu, Banki y’Isi igaragaza ko hagati ya 2000 na 2019, ubukungu bwa Cambodia bwazamutse ku mpuzandengo ya 8.2% ku mwaka. Mu 2024, bwazamutseho 6%, aho ishoramari rituruka mu mahanga ryakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’inganda.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia ruje mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye, bikaba biteganyijwe ko ibiganiro n’ubufatanye bizakomeza guha imbaraga umubano wabyo.











