Igisirikare cya Uganda kimaze gufata abasirikare bakuru barimo abajenerali 12 mu gihe cy’amezi 15 ashize, mu bikorwa byagaragajwe nk’imbaraga zo guhangana na ruswa n’ibindi byaha mu gisirikare, ariko bikomeje guteza impaka ku makimbirane ashobora kuba ari mu nzego z’ubuyobozi no ku uzasimbura Perezida Yoweri Museveni.


Iyi dosiye yagaragaye mu nkuru yatangajwe na BBC Africa kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2026, igaragaza ko ifatwa ry’abo basirikare riri kugenda rifata indi ntera, mu gihe Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, agenda agaragara cyane mu bibazo by’imiyoborere y’igisirikare.



Abajenerali barenga 12 bamaze gufatwa


Raporo ya BBC Africa ivuga ko mu gihe cy’amezi 15 ashize, nibura abajenerali n’abandi basirikare bakuru 12 bafashwe, bafungwa cyangwa bashinjwa ibyaha bitandukanye.


Mu bashyizwe mu majwi harimo abahoze bayobora inzego z’ubutasi bwa gisirikare, abari bashinzwe ibikorwa byihariye ndetse n’abandi bari bafite inshingano zikomeye mu ngabo za Uganda.


Ibyaha bamwe muri bo bashinjwa birimo ubuhemu, iterabwoba, ruswa, gutanga amakuru y'ubutasi atari ukuri no kunyereza umutungo w'igisirikare.


Bamwe muri abo basirikare bamaze gushyikirizwa inkiko za gisirikare, abandi baracyafunzwe mu gihe iperereza rikomeje, mu gihe hari n'abarekuwe nyuma y'uko Gen Muhoozi Kainerugaba atangaje ko yabababariye.


Ibi byatumye havuka ibibazo ku buryo ibyemezo byo gufata no kurekura abasirikare bakuru biri gufatwa.


Gen Peter Elwelu ari mu byatumye iki kibazo cyongera kuvugwa

InShot_20261114_085500053.jpg

Umwe mu basirikare bakuru bavuzwe cyane muri iyi dosiye ni Lt Gen Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda.


Yatawe muri yombi ku wa 2 Ugushyingo 2026, ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byari bigamije guhungabanya umutekano mu gace ka Teso, mu burasirazuba bwa Uganda.


Umuvugizi w’agateganyo w’igisirikare, Col Chris Magezi, yatangaje ko inzego z’umutekano zamufatanye imbunda 15, imyambaro ya gisirikare n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-up, bivugwa ko byari bifitanye isano n’ibikorwa akurikiranyweho.


Ibyo birego ntibirashyirwa mu mwanzuro wa nyuma w’urukiko, kandi Gen Elwelu ntiyigeze agira icyo atangaza ku mugaragaro abisobanura.


Umuryango we wahakanye ibyo ashinjwa, uvuga ko ari umwere.


Mbere y’uko atabwa muri yombi, Gen Muhoozi yari yatangaje ku rubuga rwa X ko amwambuye ipeti rya Lieutenant General, amugira umusirikare wo ku rwego rwo hasi, ibintu byazamuye impaka ku bubasha bwo guhindura amapeti y’abasirikare bakuru.


Gen Muhoozi Kainerugaba ari hagati mu mpaka

InShot_20261114_084910589.jpg

Gen Muhoozi Kainerugaba, uyobora ingabo za Uganda (UPDF), ni umwe mu bantu bagarukwaho cyane muri iyi dosiye.


Uretse kuba ari we ufite inshingano zo kuyobora igisirikare, ni umuhungu wa Perezida Museveni kandi amaze igihe agarukwaho mu biganiro bya politiki nk'umuntu ushobora kuzamusimbura ku butegetsi.


Muhoozi yakoresheje urubuga rwa X atangaza ibyemezo birebana n'ifatwa ry'abasirikare bakuru.


Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bibaza niba ibikorwa byo gufata abasirikare bakuru ari gahunda isanzwe yo guhana abagaragaweho ibyaha cyangwa niba hari n'ibindi bibazo by'imbaraga za politiki n'uzasimbura Museveni biri inyuma yabyo.


Impaka ku uzasimbura Museveni zikomeje kwiyongera

InShot_20261114_090109164.jpg

Perezida Yoweri Museveni amaze imyaka igera kuri 40 ayobora Uganda, kuva yafata ubutegetsi mu 1986.


Muri Gicurasi 2026 yarahiriye kuyobora manda ya karindwi, ibintu byongeye kuzamura ibiganiro ku gihe azasigira undi ubutegetsi.


Muhoozi Kainerugaba w'imyaka 52 y'amavuko, amaze kugaragaza ko afite inyota yo kuzayobora igihugu, aho yatangaje ko ashaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2031.


Ibi byatumye havuka impungenge ku hazaza h'ubuyobozi bwa Uganda, cyane cyane ku ruhare igisirikare gishobora kugira mu guhitamo uzasimbura Museveni.


Umusesenguzi wa politiki Gerald Bareebe, wigisha muri Kaminuza ya York muri Canada, yabwiye BBC ko bamwe mu basirikare bakuru bafashwe bashobora kuba baragaragaye nk'abadashyigikiye gahunda ijyanye n'izamuka rya Muhoozi mu buyobozi.


ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM) ryahakanye amakuru yavugaga ko ryaba ryaranze gushyigikira Muhoozi nk'uzasimbura Museveni, rivuga ko ibyemezo kuri icyo kibazo bizatangazwa mu buryo bwemewe.



Ibi bibaye mu gihe Uganda iri mu bihe by'ingenzi bya politiki, aho ibibazo by'uzasimbura Museveni, ububasha bw'igisirikare n'imibanire y'abayobozi bakuru bikomeje guteza ikibazo.